Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Nyagatare: Umukozi w’umurenge yatawe muri yombi yakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwakira ruswa y’ibihumbi 70 Frw yari ahawe n’umusore kugira ngo amusezeranye n’umukobwa utari wuzuza imyaka yo gushyingiranwa mu mategeko.

Uyu mukozi yatawe muri yombi tariki 11 Mutarama 2024 akaba yarafatanywe n’umusore w’imyaka 24 wamuhaga iyo ruswa kugira ngo yandike mu bitabo byo gusezerana umukobwa utari wageza imyaka yemewe yo gusezerana,21.
Uyu mukozi w’Umurenge si ubwa mbere afatiwe mu cyuho yakira ruswa kuko tariki ya 27 Kanama 2019 ubwo yari ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwamurekuye by’agateganyo ku cyaha yari akurikiranyweho kijyanye n’impamvu nkomezacyaha ku cyaha cya ruswa cyakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi.

Icyo gihe Urukiko rwasanze nta bimenyetso bihagije bituma yakurikiranwaho iki cyaha yaregwaga. Iki cyaha yarezwe ko yagikoze tariki ya 9 Kanama 2019 aho we n’abandi bagiye baka abaturage amafaranga buri umwe 1,200 Frw kugira ngo bandikishe abana mu Irangamimerere kandi nta kiguzi byasabaga.

Na none uyu mukozi w’Umurenge ubwo yari ashinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Musheri mu Ugushyingo 2020 yari yakurikiranyweho ibyaha bisa nk’ibyo byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubucuti. Yaje kurekurwa kubera ko ibyari bigize icyaha bitari byuzuye kugira ngo akurikiranwe.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga ruswa yitwaje umurimo akora inakangurira abantu kukirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com

Related posts