Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare-Musheri:Umuhanda ntukiri Nyabagendwa

Abaturage batuye mu Murenge wa Musheri bavuga ko basezeranyijwe gukorerwa umuhanda mu mwaka wa 2021 ariko amaso akaba yaraheze mu kirere cyane ko imyaka ishize ari itatu, kuba udakoze bikaba byaradindije iterambere n’ubuhahirane n’ibindi bice begeranye, bifuza ko bashyirwamo laterite.

Ni umuhanda uva kuri kaburimbo Kagitumba-Karangazi ugeze ahitwa mu Ijana muri Ntoma ugakomeza mu isantere ya Musheri ugahinguka Nyamiyonga, abaturage baganiriye na kglnews.com bavuze ko umuhanda wangiritse mu myaka ine ishize ariko ntiwahita usanwa.

Abaturage bavuze ko nta nshuro n’imwe urajyamo laterite kuko uretse imiganda ishyiramo itaka n’ubundi imvura igwa ugahagarika ubuhahirane ndetse ukadindiza n’iterambere bityo bakaba bifuza ko wakorwa ugashyirwamo laterite cyangwa kaburimbo.

Umuturage umwe yagize ati: “Ni umuhanda w’igitaka ariko ukeneye kuba watsindagirwa ugashyirwamo laterite cyangwa kaburimbo. Mu myaka yashize bakoze ibiraro gusa nabyo bimwe kimwe n’amateme byaracitse ku buryo imodoka kunyuraho zipakiye imyaka bidashoboka, bigaharika ubuhahirane. Twasabye mu nteko z’abaturage twasuwe n’abayobozi b’akarere ariko baratwirengagije.”

Umucuruzi mu isanteri ya Musheri yagize ati: “Iyo imvura yaguye imodoka zitegereza iminsi nk’ibiri hakabanza hakumuka kuko hari imodoka zizana umusaruro w’ibirayi bya Musanze ariko natwe tujyana ibigori, amasaka n’ibindi ariko n’ubundi mu gihe cy’imvura ntibyadukundira.”

Undi nawe yagize ati: “Umuhanda wangiritse gutya, imodoka cyangwa moto itwaye umubyeyi utwite ashobora kugira ikibazo. Kuba nibura uva kuri kaburimbo ikiruta byose baduha kaburimbo igakomereza na hano kuko hari Ikigo nderabuzima cya Ntoma kandi hari n’isoko, ubuhahirane ntibukomeze kudindira kuko hari ibijya mu mujyi wa Nyagatare ibindi Kagitumba ndetse n’ahandi.”

Ni ikibazo bahuriyeho n’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto.

Ati: “Abamotari mu gihe cy’imvura tugorwa n’uyu muhanda kuko hari abakora impanuka bitewe n’ubunyerere. Twifuza ko rwose bawusana kuko urabangamye cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yahakanye amakuru avugwa n’abaturage ko utigeze ukorwa na rimwe gusa akemeza ko wangiritse kandi hari gahunda yo kuwusazura uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Yagize ati: “Wigeze gukorwa ariko warangiritse, warakozwe n’ibiraro birakorwa ariko umaze gusaza. Ubwo rero ni ukugenda tusazura imihanda imaze kugenda isaza kuko iyo umuhanda ushaje turongera tukawusana, ubwo rero nitubona ubushobozi tugashyira hamwe uzakorwa kuko haba hari ibyifuzo bitandukanye ariko abaturage bazi inzira binyuramo bitewe n’ubushobozi buhari.

Yakomeje agira ati: “Natwe dushyira ku munzani tukareba ibyihutirwa akaba ari byo duheraho hanyuma ibisigaye tukazabikora ikindi gihe kizakurikiraho. Ubwo rero ntiturawusana ariko nawo tuzawusana igihe nikigera bijyanye nuko tugena ibikorwa uko bikurikirana n’ubushobozi.”

Abaturage bifuza ko wakorwa kuko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biva cyangwa bikajyanwa ku masoko ari muri uyu Murenge bigorana ndetse bigateza igihombo. Hari kandi ikigo nderabuzima cya Ntoma, Ibiro by’Umurenge wa Musheri, ibigo by’amashuri, Ibibuga by’umupira w’amaguru bikinirwa ho n’amakipe yo muri shampiyona y’ikiciro cya Gatatu, insengero n’ibindi bikorwa bitandukanye bibyara inyungu ariko bigakomwa mu nkokora n’umuhanda udakoze ari naho abaturage bahera basaba ko wakwihutishwa gukorwa.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Nyagatare.

Related posts