Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare: Ibitera bigiye gusaza  abaturage kubera kubateza ibihombo

Mu karere ka Nyagatare  mu Murenge wa Nyagatare, abahatuye  barinubira ibitera bibononera ibyabo bikaba biri kubateza ibihombo bikomeye, dore ko ngo byiyongera umunsi ku wundi,  kandi si ubwambere batatse kononerwa nabyo.

Si aha muri uyu murenge gusa kuko n’abarema isoko rya Nyagatare, bataka ko babangamiwe n’ibi bikoko,  abaturage  bakaba bavuze ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, ari naho bahera basaba ko inzego bireba zafashasha gukizwa ibi bitera.

Nizeyumuremyi Valens ni umuturage  utuye mu Kagari ka Barija Umurenge wa Nyagatare yavuze ko bijya mu myaka yose bigacagagura.

yagize ati : ”Rwose ibitera biraturembeje, biraza mu myaka yawe bikarya,yaba ibigori, ibishyimbo ndetse n’ibindi..”.

Mukankuranga Claudette nawe ni umucuruzi w’imbuto mu Isoko rya Nyagatare we avuga ko bibagejeje bikaba bigiye kubasaza kubera kubangiriza, dore ko ngo bisuzugura abagore kubi.

Yagize ati : ”Ibitera bigiye kudusubiza ku isuka,biraza bigafata imineke cyangwa avoka bikarya,hari n’ubwo ubitesha bikanga kugenda”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko inzego z’ubuyobozi zakemura iki kibazo ku buryo burambye,  bakabijyana muri parike aho izindi nyamaswa ziba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen,  ubwo  yari mu kiganiro n’itangazamuru yemeye ko ubuyobozi bw’akarere buzi iby’iki kibazo kandi ko buri kubyitaho.

Yagize ati : ”Ikibazo cy’ibitera turakizi, mu gihe tukiganira na RDB ngo turebe icyakorwa ku buryo burambye, twashyizeho ingamba zirimo n’abashinzwe kubyamagana ngo bisubire mu ishyamba”.

Meya, asoza asaba uruhare rwa buri wese mu gukumira iki kibazo.

Aba baturage  barasaba ko byajyanwa mu muri parike ngo kuko aribyo byakemura iki kibazo ku buryo burambye, kandi ngo byabarinda n’ibihombo, kuko
n’abashinzwe kubyamagana ngo bisubire mu ishyamba birabacika bikajyera mu bantu.

Related posts