Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare: Abakobwa babyaye imburagihe bagaragaje impungenge kuri ADEPR barasaba kujya batekerezwaho mugihe bahagaritswe munsengero, kandi abazibateye bagaramye

 

Bamwe mu bakobwa babyaye imburagihe bibaza impamvu ari bo bahagarikwa mu nsengero nyamara abahungu cyangwa abagabo bakoranye icyaha bo ntibibagireho ingaruka ndetse bagakomeza gusenga uko bisanzwe.

Iki ni kimwe mu mbogamizi nyinshi abangavu batewe inda bafashwa n’Umuryango utari uwa Leta, Empower Rwanda, bagejeje ku buyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bifuza ko cyakemuka burundu kuko naryo ari ihohoterwa bakorerwa mugihe ababa babaye izo nda nta kibazo na kimwe bahura nacyo.

Umukobwa wahawe izina rihimbano, Uwimana Ancille, yatewe inda ku myaka 15 y’amavuko, inda ikigaragara ngo yahise ahagarikwa mu rusengero hatitawe kuba yarayitewe atageza igihe cyo kwifatira icyemezo.Avuga ko iri ari ihohoterwa bakorerwa kuko mugihe habayeho icyaha, bombi bakagiye bahanirwa rimwe kuko bose baba bakoze icyaha kimwe.

Inkuru mu mashusho

Ati “Iyo bigaragaye ko umukobwa yasamye inda, amatorero n’amadini bihutira kumuhagarika nyamara umuhungu ntahagarikwe ahubwo agakomeza gukora imirimo imwe n’imwe mu rusengero kandi ibi bikunze kuba mugihe uwaguteye inda afitanye isano n’abayobozi b’itorero.”

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bavuga ko guhagarika umuntu wamenyekanye ko yasambanye ari ugukurikiza ibyanditswe muri Bibiliya kuko isaba ko yigizwa hirya kugira ngo adahumanya cyangwa ngo yaturire abandi.

Cyakora ngo uko kumwigiza hirya si ukumuca ahubwo akomeza kwegerwa akagirwa inama agafashwa mu bibazo arimo kugeza igihe azagarukira mu itorero akatura icyaha cye akihana.
Abayobozi b’amadini n’amatorero cyane cyane aba ADEPR bahakana ko bahagarika umukobwa gusa ngo kuko niyo umuhungu bigaragaye ko yateye inda nawe ahagarikwa.

Ati”iyo byagenze gutyo, hari biro y’itorero, hari abakuru b’itorero, hari abagore bakuriye abandi ndetse n’urubyiruko rukuriye urundi nk’uko ubona inzego za Leta zubakitse niko n’itorero ryubatse, icyo gihe bajya mu gakiko nkemurampaka, bakicarana na ba bana, iyo koko icyaha kimugaragayeho, umuhungu nawe akurwa mu nshingano z’itorero.”

Yakomeje avugako ngo kenshi iyo abahungu bamenye ko umukobwa basambanye yamaze gutwita bahita batoroka mugihe bazi ko uwo mukobwa adafite imyaka y’ubukure.
Iyo nayo ayifite ngo abahungu bahunga imiryango kugira ngo batabashyingira ku ngufu abo baba bateye inda.

Ibi rero ngo nibyo bituma bamwe mu bakobwa bumva ko guhagarikwa kwabo ari ihohoterwa ariko mu by’ukuri atari ko kuri kuko n’umuhungu wagaragaweho iryo kosa abihanirwa nawe agahagarikwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko guhagarikwa kw’abantu bakoze icyaha mu nsengero ntacyo bibangamiye abazigana kuko biri mu mabwiriza azigenga ko buri wese aba agomba kubifata uko amategeko yabo abigenga. Avugako uwafatiwe ibihano aba agomba kugira ingamba zo guhinduka no gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi nkuko bijyengwa na ADEPR.

Ati “Nkeka nta rusengero na rumwe rwizerera mu guca umukirisitu burundu ahubwo rumuhagarika kubera icyaha yakoze kandi babihuza n’abyanditswe, iyo yihannye niba Imana imubabarira ntabwo ubuyobozi bw’itorero aribwo butamubabarira kuko iyo yihannye barongera bakamwakira nkuko ADEPR ibijyenga”

Uyu muyobozi agira inama urubyiruko yo kwirinda ibyaha aho kwitotombera ko bahagaritswe mu nsengero kuko nabo ubwabo baba bazi ingaruka z’icyaha.

Mu bindi bibazo abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda bagaragaje ariko bahuriye n’urundi rubyiruko harimo kutagirirwa ibanga kwa muganga mugihe baje bashaka udukingirizo aho ngo abaganga baziranye n’imiryango yabo bahita babibabwira.

Umwihariko w’abasambanyijwe bagaterwa inda ni uko ngo iyo bamaze kubyara bakajya kwa muganga kuboneza urubyaro, batagira amahitamo y’uburyo bifuza ahubwo babikorerwa ku mahitamo ya muganga hitwaje ngo batazongera guterwa inda vuba.

Related posts