Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyabugogo: Harimo haribazwa icyatumye umugabo apfa urwamayobera ubwo yari agiye gutega imodoka

Umugabo witwa Ntambara Elias ,  ubwo yari ageze i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ,  yahise apfa urupfu rutunguranye ubwo bivugwa ko yari aje gutega imodoka imwerekeza iwabo , abantu bakabona yikubise hasi , ahita abura ubuzima.

Bamwe mubabonye uyu mugabo bavuze ko yaje akuwe i Rugarika mu Karere ka Kamonyi ajyanywe iwabo mu Karere ka Rulindo, Umwe mu bamubonye yagize ati “Nagiye kubona mbona arasamye rimwe, mbona ahise Yuma. Gusa nyine uriya musaza wari umuzanye yahamagaye iwabo arababwira ati ‘umuhungu wanyu ararembye’ baramubwira bati ‘muzane’.”

Abandi babonye uyu mugabo, bavuga ko yari aje gutega imodoka ya kompanyi imwe mu zitwara abagenzi mu Ntara, ariko ko ashobora kuba yari arwaye, ndetse ko bari bamujyanye iwabo mu Karere ka Rulindo.

Uyu mugabo yinjiye muri iyi gare ya Nyabugogo mu masaaha agana saa saba z’amanywa, ari kumwe n’undi muntu wari umurandase bagahita bajya kuri imwe muri Kompanyi zitwara abagenzi ngo bakatishe itike.

Abaturage bakunze gukorera muri Nyabugogo, bavuga ko uwaje amusindagiza yahise amuryamisha ku ntebe iri muri gare, akajya gukatisha tike, yamara kugenda, undi agahita yitaba Imana.

Hari abandi kandi bavugaga ko uyu mugabo ashobora kuba yazize inzara ngo kuko babonaga nta rutege yari afite nk’udaheruka kwikora ku munwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yazize uburwayi yari asanganywe.Ati Ni kwa kundi abantu bagendana indwara zitica uwo mwanya ariko zigenda zica abantu, nk’indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso za Diyabete…”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abantu kujya bisuzumisha bakamenya uko bahagaze kugira ngo izi ndwara zitazajya zibahitana muri ubu buryo batazi icyo bazize.Ati Nk’uwo kuba yitabye Imana ntakindi kindi kidasanzwe cyabayeho ni ukubera indwara.”

Nyakwigendera akimara gushiramo umwuka, hahise hiyambazwa inzego, zahise zijyana umurambo we ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.( Ivomo:RADIOTV10)

Related posts