Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Nyabugogo habereye impanuka ikomeye itewe n’ imodoka itwaye imyanda ituma ubuzima bw’ abantu bujya mu kaga

 

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu , tariki 09 Kanama 2023, nibwo ikamyo isanzwe itwara imyanda yagonze abantu n’ izindi modoka i Nyabugogo batatu bahita bajyanwa kwa muganga , aband benshi barakomereka byoroheje bavurirwaho habereye impanuka.

Iyi ikamyo yamanukaga mu muhanda iva Kimisagara.

Amakuru avuga ikamyo itunda ibishingwe yagonze imodoka enye zo mu bwoko bwa ‘voiture’, abari bazirimo n’abaguraga ibikoresho by’ubwubatsi iruhande rw’umuhanda barakomereka.Mpamira Ezechiel waguraga ibikoresho by’ubwubatsi aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko ati “twari duparitse hano turi kubaza ibikoresho by’ubwubatsi n’amarangi, igikamyo kiba giturutse ruguru, ntabwo tuzi uko cyaje. Twumva induru ziravuze kiba kitugezeho gikubita akamodoka umusaza wari ukarimo ahubukamo agwa hariya, nanjye nikubitamo imbere ni bwo natangiye kuvirirana mu mazuru.”Si abahahaga gusa kuko n’abandi bari muri uyu muhanda bashatse gukiza amagara yabo ibyo bari bafite birangirika.

Umwe mu barokotse utuye mu Murenge wa Kimisagara yavuze ko umutwe umurya cyane ndetse yumva yangiritse bikomeye.

Ntirenganya Emmanuel wari uvuye kurangura yasobanuye uko yabonye impanuka iba. Yagize ati “Nari mvuye kurangura inzoga, ndi kwambuka umuhanda mbona kiriya kimodoka kiramanutse, kirankubita ndahunga ngwa muri kaburimbo ibyo nari mfite byose birameneka.”Uwunganira uyu mushoferi ari na we wagaragaraga aho iyi mpanuka yabereye, yavuze ko umushoferi yamubwiye ko imodoka icitse feri, ngo kuva bakora impanuka umushoferi ntiyongere kumuca iryera.

Yagize ati “Kuva shoferi ambwiye ko imodoka ibuze feri nta kindi nongeye kumenya.”Mu kiganiro gito yaduhaye yagaragazaga ibimenyetso byo guhungabana, yavuze ko ari umunsi wa mbere bari bakoranye ku buryo atazi amazina y’umushoferi.

Mu mwaka ushize, mu Rwanda habaye impanuka zirenga 9400 zahitanye abantu 600, hakomereka abarenga 4000.Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda. Abakomeretse mu buryo bukabije ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje bari 1550.

 

Related posts