Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyabugogo: Dore igishobora kuba cyahitanye  umugabo wapfiriye kwa Mutangana , urw’ amayobera.

Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali,  haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo usanzwe akora kazi ko kwikorera imizigo muri Nyabugogo , bamusanze yashizemo umwuka ku nyubako izwi nko kwa Mutangana mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, Umurambo w’uyu mugabo uzwi nka Nshimiye uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023.

Abasanzwe bakorera muri aka gace gakorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubw’imboga, babwiye RADIOTV10 dukesha ino nkuru ko nyakwigendera yari asanzwe ari umukarani wikorera imizigo yiganjemo imyaka.Umwe mu bazi nyakwigendera, bavuga ko ashobora kuba yahitanywe n’indwara y’igicuri, kuko yari asanzwe ayirwara.Umwe yagize ati Nubwo umurambo wabonetse muri iki gitondo ahagana saa mbiri ariko ashobora kuba yapfuye mu masaha ya kare nka saa kumi n’imwe za mu gitondo.”

Ubwo iyi nkuru yakorwaga   muri iki gitondo, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho wabonetse, hageze inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’inzego z’ibanze muri uyu Murenge wa Muhima.

Ifoto twakoresheje haruguru niyo twifashishije ntabwo ariho habereye icyo gikorwa

Related posts