Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Numero yakabiri mungabo za M23 yashimangiye imperuka kubanye-goma babiba urwango kubera impamvu imwe

Hashize iminsi mike umunyobozi wa M23 Bertrand Bisiimwa azamuye muntera uwari Col Byamungu maze amugira Brigadier General ndetse ahita anamugira umugaba mukuru wungirije Gen Sultan Makenga nyuma yuko yashimirwaga uruhare rwe ruziguye yagize mukuba aba barwanyi ba M23 bakwigarurira uduce dutandukanye two muri teritwari ya Rutshuru.

Uyumugabo uzwiho kuba azi bihagije igihugu cya Congo ndetse wanabaye mungabo za leta FARDC igihe kirekire akaza kuvanwamo nuko yafuzwe azira kuba mumutwe wa M23,ubwo yafungurwaga ariko ntiyemererwe kurenga umujyi wa Kinshasa, uyumugabo yaje gutoroka maze yisangira bagenzi bari barabanye mugisirikare cya FARDC ariko bari baramaze kugera muri M23 kugirango bafatanye kurwanira uburenganzira bwabanye-congo ariko bavuga ikinyarwanda.

Uyumugabo rero uzwiho kuba ari inshuti na Gen Sultan Makenga, yatangaje ko ari ibyishimo kuba yagiriwe icyizere cyo kuba yahabwa inshingano nshya ndetse yongeraho ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugirango uburenganzira bwambuwe aba banye-congo babuhabwe ndetse nabo batangire guhabwa agaciro nk’abene gihugu ndetse yunzemo ko atazigera na rimwe yihanganira umuntu wese warenganya undi ko ndetse aba barwanyi ba M23 biteguye kuba bahangana n’uwariwe wese uzagerageza guhohotera abantu yitwaje imyumvire idafite icyo yagereranije no hepfo no haruguru.

Nkwibutse ko umutwe wa M23 ariwo uri kugenzura ibice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru birimo nyuma yuko birukanye ingabo za leta bari bahanganye kuri ururugamba ndetse bakaba barabashije no kwigarurira umujyi wa Bunagana ndetse bakaba aribo bawucungera kuva muri kamena 2022.

Related posts