Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nubundi zisanzwe zitumvikana! Joachiam Ojera yaciye amazimwe atangaza ikipe hano mu Rwanda ishaka gukora mu ijisho Rayon Sports kugirango ayerekezemo

Rutahizamu wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda Joachiam Ojera yaciye amazimwe atangaza bidasubirwaho ikipe irimo gukomeza ku mwiruka inyuma kugirango azayerekezemo umwaka utaha.

Uyu rutahizamu umaze igihe kitarenga amezi ane hano muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse no mu ikipe ya Rayon Sports akomeje kwigarurira abatari bacye bitewe n’umupira akina ari nako amakipe akomeye hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda akomeza ku mwifuza kugirango umwaka utaha azabe yaravuye muri iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda.

Nyuma y’u mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Police FC mu mukino w’igikombe cy’amahoro, uyu rutahizamu adaciye ku ruhande yatangaje ko hari amakipe arimo kumuganiriza cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda ariko ngo ntabwo ikipe ya Rayon Sports yo iramwegera ngo baganire rero ngo ntiyavuga niba azayisohokamo cyangwa niba azayigumamo.

Amakuru twaje kumenya ni uko ikipe ya Kiyovu Sports ari yo kipe ikomeje kumwiruka inyuma ndetse ngo bakaba bazamutangaho Million 15 bakajya bamuhemba Milliyoni imwe buri kwezi mu gihe yakemera kuyikinira umwaka utaha.

Ikipe ya Kiyovu Sports ibi bintu byayikozeho mu mwaka ushize aho yagiye gusinyisha abakinnyi bari bakomotse muri Sudani mbere yuko Shampiyona irangira bigahita bizana umwuka mubi muri iyi kipe ndetse bagatakaza igikombe kubera icyo kintu. Nubu yatangiye kubigarura Aho ikomeje kugenda iganiriza abakinnyi izakoresha umwaka utaha usibye ko kugeza ubu ntakibazo cy’amamafaranga kirimo bishobora kudatera ikibazo mu gihe bikozwe neza.

Ikipe ya Kiyovu Sports ku munsi wo ku cyumweru irerekeza mu karere ka Musanze gukina na Musanze FC mu mukino benshi bemeza ko ariho izatakariza igikombe bitewe n’ikibuga kibi izakiniraho itamenyereye.

 

 

Related posts