Ntwari Fiacre umunyezamu wa mbere w’ikipe y’Igihugu Amavubi na TS Galaxy yo muri Africa y’Epfo ubwo yari yatumiwe,kuri Radio & Tv10 Rwanda yatangaje uko ahagaze muri iyi minsi.
Uyu munyezamu ukomeje gukora amateka muri Africa y’Epfo yavuze ko agerayo ubuzima bwaho bwabanje kumugora kuko yagezeyo bari mu bukonje mu gihe I Kigali mu kwa 6 haba hari izuba.
Ntwari Fiacre abajijwe ku mukinnyi baba baragiye gukina akumva afite ubwo, yavuze ko ari Steve Mounié ukinira ikipe ya Brest FC yo mu Bufaransa n’ikipe y’Igihugu ya Benin.
akomeza avuga ko Manzi Thierry na Mutsinze Ange ari bo bakinnyi bugarira bakinana akumva atuje,kubera ko bamenyeranye.
Ntwari Fiacre yavuze ko umunyezamu abona urusha abandi mu Rwanda ari Kwizera Olivier,kandi ko yamwigiyeho byinshi, Fiacre yamejeko isume bamwibye bakina n’ikipe y’Igihugu ya Benin nta kindi kintu cyari kirimo kuko bari bacyetse ko haba harimo amarozi.
Fiacre yatangaje ko iyo ataza kujya muri TS Galaxy yari gukina ikipe ya Police FC bari bamaze kumvikana, nubwo na Rayon Sports yamwifuzaga bagapfa amafaranga.
Ntwari Fiacre yasoje agira inama abakinnyi bo mu Rwanda ko iyo ugiye gukina hanze uba ugomba kwihangana kandi ugukora cyane.