Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ntwali, Sahabo mu isura nshya, Rwatubyaye na Gitego baserukanye n’abandi mu myitozo Amavubi yiteguramo Bénin na Lesotho [AMAFOTO]

Abakinnyi bane bakina hanze y’u Rwanda bayobowe n’Umuzamu Ntwali Fiacre, Hakim Sahabo, Rwatubyaye Abdul na Gitego Arthur bagaragaye mu myitozo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ari gukora yitegura imikino ya Bénin na Lesotho.

Ni imyitozo bakoze kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Gicurasi 2024 ku kibuga cya I Ntare giherereye muri aka karere Bugesera mu murenge wa Nyamata ahazwi nk’i Gahembe.

Ntwali Fiacre uturutse mu Ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo, Hakim Sahabo wa Standard de Liège yo mu Bubiligi, Rwatubyaye Abdul wa FC Shkupi yo muri Macedonie ndetse na Gitego Arthur wa AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya ni yo yari amasura mashya muri iyi myitozo.

Bitabiriye imyitozo nyuma y’umunsi umwe bageze mu mwiherero watangiye ku wa mbere taliki 20 Gicurasi 2024, ubanza kwitabirwa n’abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu mu makipe atandukanye bahamagawe n’umutoza, naho abakina hanze y’igihugu bakaba bagikomeje kuhagera umwe kuri umwe.

Aba bakinnyi bazafasha u Rwanda gukina imikino ibiri y’umunsi wa gatatu ndetse n’uwa kane muri iyi Kamena (6) mu itsinda rya gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba 2026 kizabera mu bihugu bya Canada Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye itsinda rya gatatu n’amanota ane, nyuma yo gutsinda umukino w’Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe, akaba akurikiwe na Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbabwe, Bénin ndetse na Lesotho.

Umuzamu Ntwali Fiacre amaze gufatisha neza mu biti by’izamu rya Amavubi

Hakim Sahabo yagarutse mu isura nshya

Rwatubyaye Abdul asanzwe akinira FC Shkupi yo muri Macedonie 

Gitego Arthur akubutse muri AFC Leopards yo muri Kenya

Related posts