Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Ntizikabire nyirabukondogoro na yo ngo ‘baaa’!” _ Sam Karenzi avuga kuri KNC wahize kuzegukana igikombe uyu mwaka

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yaburiye amakipe yibwira ko yitwaye neza ku isoko ry’abakinnyi, ababwira ko azegukana igikombe cy’umwaka utaha; ibintu Umuyobozi akaba n’umunyamakuru wa Radio Fine FM, Sam Karenzi abona ko ari “ukwisumbukuruza”.

Nyuma y’umukino wa gishuti ikipe ya Gasogi United yatsinzemo iya Muhazi United ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Nyakanga 2024, ni bwo KNC wa Gasogi United, mu kigereranyo cy’umwana ku babyeyi be yatangarije amakipe ko adakwiriye kwibwira ko ari yo yitwaye neza ku isoko.

Ati “Buri wese azi ko Nyina ari we uzi guteka neza cyangwa Se ari igihangange. Hari abavuga ko baguze neza, igihe kizagera tuzareba uko baguze.”

Yongereyeho ko iyi kipe yasoreje ku mwanya wa Cyenda n’amanota 36 muri Shampiyona y’ubushize, ari ikipe ikomeye kandi yo kwitondera muri uyu mwaka dore ko abantu banayibara ku gikombe nk’intego bahorana.

Ati “Intego yacu ni ugutwara igikombe. Ibyo ni ibintu abantu bazi. Ndatekereza ko Gasogi United y’uyu mwaka iri ku murongo, irimo abakinnyi bato n’abafite inararibonye kandi izatanga akazi.”

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire kinyura kuri Radio Fine FM, kuri uyu wa Mbere Umuyobozi akaba n’umunyamakuru, Sam Karenzi avuga ku byatangajwe na KNC na we mu mugani w’inka zikuze n’izazo yamusubije ko Gasogi United kuri ubu itakwigereranya mu makipe akomeye mu Rwanda.

Karenzi ati “[Inka zikuze] Ntizikabire nyirabukondogoro [inka ntoya] na yo ngo baaa’ [yabire]! Mpora mbimubwira, ntibakavuge Rayon [Sports FC] na APR [FC] ngo ashaje gusesekamo Gasogi [United]”.

Byari mbere gato y’uko umunyamakuru, Muramira Régis ukorana na Sam Karenzi avuga avuga icyo abona gitera Gasogi United uko kwiyumva nk’igihangange.

Ati “Ikipe nka Gasogi impamvu yaje ikabyimba: yinjiriye mu ntege nke z’amakipe yongeye yitwaga ko ari manini: Kiyovu, APR, Rayon, Mukura,..ibona ntacyo ziyirusha itangira kuzinjirano, itangira kujya izikubita inkonji. Iyo iza igasanga ari ibikoko zikayitsinda bitanu, ntabwo yakabaye avuga ibi”.

Ibi byibukije umukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium warangiye ikipe ya Gasogi United itsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngono Guy Herve, iba intsinzi ya mbere Gasogi United yari ikuye kuri Etincelles FC kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere, maze nyuma y’uwo mukino, ikipe ya Gasogi United itegura igisa n’umuhango wo kwihemba no kwishimira uburyo bitwaye mu mwaka w’imikino urangiye.

Uyu muhango wasize Perezida wa Gasogi igikombe, Bwana Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ ashyikirijwe Igikombe cy’icyitiriro. Gasogi United yahise inahemba abakinnyi 4 [Hakim Hamiss, Dauda Bereli, Muderi Akbar n’umutoza Alain Kirasa] bahize abandi mu kwitwara neza mu “Urubambyingwe”.

Sam Karenzi avuga ko Gasogi United itaba ikwiye kwigereranya na APR na Rayon Sports!

Related posts