Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Ntitwishimiye imikinire na Disipulini byanyu” – Umuyobozi wa APR FC Lt Gen MK MUBARAKH

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa APR F.C yaganirije abakinnyi, abatoza ndetse n’abakozi b’iyi kipe, maze ababwira ko batishimiye uko barimo kwitwara muri Shampiyona nubwo kugeza ubu bari ku mwanya wa mbere.

Ni inama yabereye ku cyicaro cy’ikipe y’ingabo z’igihugu ku Kimihurura, aho Chairman w’Ikipe yatangiye asuhuza abantu bose bari mu nama aboneraho kubwira abakinnyi igitumye yifuza ko baganira, ababwira ko agenzwa no kubabwira ko Ubuyobozi bwa APR F.C, Abakunzi n’ Abafana batishimye habe na gato.

Ati “ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye. Ati, murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”

Yongeye kwibutsa abakinnyi ko mbere yo kubazana muri APR hari habanje gusezererwa abakinnyi 17 kubera kudahozaho, Ikipe ihera hasi ishaka abandi bakinnyi(mwebwe). Ati nubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho nubundi hari abazatandukana n’ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu.

Mu gusoza ijambo rye Umuyobozi wa APR F.C yongeye kwibutsa abakinnyi intego z’ APR F.C ko ari ugutwara ibikombe uhereye kubikinirwa hano mu Rwanda byose.Ati “ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu(APR F.C) zidahinduka ni ugutwara ibikombe nk’uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose”

Yasoje agira inama bamwe mu bakinnyi asaba kwisubiraho bagakora akazi neza. Nanone, aboneraho gushima benshi bakorana umurava n’ abazamuye urwego rwabo, abasaba gukomeza intego.

 

 

Related posts