Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntitugishoboye kugendera ku muvuduko u Rwanda rwacu ruriho, Gitifu uherutse kwegura mu Karere ka ngoma kubera ubuhemu bukomeye yakoreye abaturage be,  We na bagenzi be yatawe muri yombi.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutenderi Bwana Mbarushimana Ildephonse umaze iminsi ibiri yeguye ku nshingano ze yashikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranyweho ibyaha akekwaho.

Iyegura ry’uyu Ildephonse Mbarushimana wari umuyobozi w’uyu murenge wo mu karere ka Ngoma na bagenzi be bandi batanu barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu, Sedo umwe n’uwari ushinzwe umutungo mu Murenge wa Mutenderi ryamenyekanye muri iki cyumweru nyuma yo guhwihwiswa ko baba baragize uruhare mu kunyereza amafaranga yo gufasha abatishoboye.

Nyuma y’uko hashize iminsi ibiri yonyine  ibi bibaye, ubu hakwirakwiye  itabwa muri yombi rya Mbarushimana Ildephonse wari umaze kwegura mu nshingano ze zo kuyobora umurenge.  Uyu na begenzi be bari bafatanyije inshingano bari banditse amabaruwa y’ubwegure bwabo, bagaragaza ko batagishoboye kugendera ku muvuduko w’iterambere Igihugu cy’u Rwanda kiriho kuri ubu akaba ari yo mpamvu basaba gusezera ku nshingano zabo.

Aya makuru yemezwa na Niyonagira Nathalie,  Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, wavuze ko Mbarushimana nyuma yo kwegura yahise akurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha agatabwa muri yombi.

Yagize ati: “Amakuru yandi yabazwa RIB.  Gusa Mbarushimana Ildephobse yatawe muri yombi ku nyungu z’abaturage.”

Byagaragaye ko Mbarushimana yafashwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatanu, akekwaho kunyereza amafaranga, arimo ayari agenewe abaturage ndetse n’ibindi byaha bitandukanye yagaragayeho  mu kazi ubwo mu nshingano zo kuyobora uyu murenge wa Zaza.

Bivugwa ko amafaranga angana na miliyoni 1,4 Frw  yari agenewe bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagera kuri 7,  binyuze mu gukora imishinga iciriritse yabateza imbere yo kubafasha ngo yashyizwe kuri konte y’umurenge aho ngo abashikirizwe aho kuyabashyikiriza arayagumana, nk’uko byagaragaye.

Byongeye kandi Mbarushimana yariye amafaranga asaga  miliyoni 1 Frw yari igenewe gukora umushinga ku Mudugudu, ubuyobozi ngo bwagiye kureba ibyakozwe buraheba burumirwa, bikaba bivugwa ko amafaranga yari yateganyijwe na yo yayabyereje..

Na none kandi uretse aya mafaranga  yaburiwe irengero ngo hari n’andi abaturage bamuhaye kugira ngo abishyurire ubwisungane mu kwivuza arabura gusa ngo yaje kuyabasubiza nyuma y’uko inzego z’Akarere zibimenye zikamutegeka kuyabasubiza.

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

Related posts