Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

” Ntiduteze kugira amahoro MONUSCO ikiri muri DR Congo” Abagore bo mu mujyi wa Goma

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, nibwo Abagore benshi biraye mu mihanda yo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamagana Ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro (MONUSCO) muri iki gihugu.

Aba bagore b’ i Goma bigabizaga imihanda bafite ibyapa byanditseho amagambo agaragaza umujinya bafitiye izi ngabo.

MONUSCO imaze iminsi izamurwa mu majwi ko na yo isa nk’ umugambanyi ndetse no kunanirwa kubahiriza inshingano zayizanye zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo bwabaye indiri y’ umutekano mucye.

Uretse ibi byapa kandi , aba bagore bumvikanaga mu majwi yuzuye umujinya, bamaganaga MONUSCO, bagira bati“ Mutuvire mu gihugu”.

Abandi na bo bakagira bati“ Ntiduteze kugira amahoro MONUSCO ikiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

MONUSCO imaze iminsi ifatanya na FARDC mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23 , yakunze gushinjwa imbaraga nke muri ubu butumwa bwayijyanye mu Burasirazuba bwa Congo.

Related posts