Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe!Umugore yahitanywe n’ impanuka ubwo yari akurikiye umugabo we akeka ko agiye gusambana n’ undi mugore. Inkuru irambuye.

Umugore wo mugace kitwa Calabar muri Nigeria , yakoze impanuka ikomeye , ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, ubwo yari akurikiye umugabo we mu muhanda wari kumwe n’ undi mugore yakekaga ko bagiye gusambana. Byatangajwe ko uyu mugore yashizemo umwuka ubwo yari ageze ku Bitaro.

Amakuru yatangajwe n’ abantu babonye uyu mudamu ngo yabonye umugabo we mu isoko ry’ ubucuruzi rya SPAR Calabar ari kumwe n’ undi mugore yakekaga ko bakundanaga mu ibanga hanyuma ahitamo kubakurikira ngo arebe aho bagiye ubwo bari barangije guhaha ibyo bari bagiye kugura.

Ngo uyu mugore abonye uyu mugabo we yinjira mu modoka ye huti huti hamwe n’ uyu mugore w’ undi , yahise afata umwanzuro wo kubakurikira ngo amenye ibyo agiyemo ariko umuvuduko yatwariragaho watumye imodoka imubirindura, Nyuma y’ iminota mike cyane ari mu muhanda akurikiye umugabo we , imodoka ye yakoze impanuka.

Uwabyiboneye yasobaniye ko uyu “Umudamu yabonye umugabo we bavuye mu iduka rya Spar Shop nuko yihutira gutwara imodoka kugira ngo abakurikire.Umugabo yabonye imodoka y’umugore we imukurikiye.Umugore yagize umujinya atwara ku muvuduko mwinshi, Nari ntwaye ndi inyuma yabo gusa, mu minota itarenze itatu, habaye impanuka. Igihe umugore yapfaga,yari yataye ubwenge.Umugabo wirukaga yahise arekura umudamu bari kumwe,yihutira kuza kumufasha kuzuka. Yahise ajyanwa mu bitaro. ”Nyuma y’ iminota mike , uyu mugore yaje kwemezwa ko yitabye Imana kubera ibikomere yagiriye muri iyi mpanuka.

Related posts