Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe:Kayonza irondo ry’abagore rikomeje guhashya ibisambo ndetse no kugera kuri byinshi.

Nkuko tubizi ko umutekano ari ishingiro rya byose cyane ko hari ikivugo cy’inzego z’umutekano mu Rwanda kigira giti: “Tugire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba” ni Ku bwiyo mpamvu hari abahagurukiye ikibazo cy’umutekano ku rwego rwo hejuru.

Mu mudugudu wa Muremamango mu kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare Mu karere ka Kayonza hari umudugudu umaze guhinga iyindi yose ubikuye kuri gahunda bishyiriyeho zo kwicungira umutekano aho buri wese utuye muri uyu mudugudu agira uruhare rutaziguye mu kuwurinda bakagira umwihariko  w’irondo ry’amanywa rikorwa n’abagore.

Usibye inzego z’umutekano zifite mu nshingano kurinda umutekano w’abaturage umunsi ku wundi na bo basabwa kugira uruhare mu kwicungira umutekano bashyiraho amarondo abafasha kwicungira umutekano.

Abaturage bo mu mudugudu wa Muremamango nyuma yo kubona ko bari bugarijwe n’ubujura bwo ku manywa biyemeje gukora irondo rya ku manywa ariko rigakorwa n’abagore, uyu mudugudu ubusanzwe ufite amasibo 12 buri sibo buri munsi ikorwamo irondo n’abagore bagera kuri babiri.

Umunyamakuru wa Muhaziyacu dukesha iyi nkuru ubwo yageraga muri uriya mudugudu yahasanze aba bagore bari mu kazi, umwe muri bo witwa Mukaneza Marcelline utuye mu Isibo y’Urungano yagize ati “Abagabo bacu bakoraga irondo ry’ijoro ariko ku manywa twajya guhinga tugasanga abajura bamennye inzu batwibye, yaba ari imyaka cyangwa amatungo ugasanga byose babitwaye, twaje gukora inteko y’abaturage twemeza ko hajyaho irondo ryo ku manywa”.

Undi mugore witwa Nyiransengimana Esperance na we yagize ati: “Twaje gusanga amasaha ibisambo byakundaga gutera ingo ari hagati ya saa tatu za mugitondo na saa tanu z’amanywa, mu ijoro ho ntibashobora kuza kuko baba bazi ko abagabo bari ku irondo, kuva aho twatangiriye iri rondo twafashe abajura batatu duhamagara umukuru w’umudugudu baraza babashyikiriza Polisi”.

Aba bagore kandi bakomeje bavuga ko nyuma yo kwiyemeza ko bakora irondo ryo ku manywa kandi rigakorwa n’abagore, buri wese utuye mu mudugudu ukuyemo abagore bari hejuru y’imyaka 60, bose bakora irondo inshuro imwe mu cyumweru, iryo rondo rigatangira saa mbiri za mugitondo rikarangira saa sita, kuko abantu baba bahinguye.

Abakora iri kandi bavuga ko ryatumye abaturage bahindura imyumvire kuko iri rondo ritareba gusa abajura ahubwo n’ibibazo bibangamiye abaturage (Human security issues) ribyitaho cyane.

Ingabire Olive yagize ati “Irondo ryacu ntirireba umutekano gusa, ahubwo aho turi mu isibo kuko twese tuziranye, iyo hari umwana utagiye ku ishuri tumubaza impamvu, tukanahamagaza ababyeyi be bakatubwira impamvu abana batajya ku ishuri, ndetse n’abato baba bagomba kujya mu irerero, iyo ababyeyi bahari tugera muri buri nzu tukareba isuku yaho kugera ku bwiherero”.

Mu kiganiro numwe mu bagabo batuye muri uyu mudugudu yitwa Uwurukundo Jean Nepo, yagize ati: “Abajura bari bakabije ku manywa ku buryo no gutekereza iterambere ry’umuryango byari bigoranye cyane, ariko aho aba bagore batangiriye gukora irondo hahindutse byinshi harimo n’isuku aho dutuye, ntabwo waraza umugore wawe ku nkeke kandi uzi neza ko ejo azajya ku irondo arabibabwira bakaguhamagara, abenshi imico mibi bayicitseho bitewe n’uko abagore bacu bahagurukiye ikitwa ikibi cyose cyakorerwa muri uyu mudugudu wacu”.

Umukuru w’uyu mudugudu madamu Mukakimenyi Florence nawe  yagize ati: “Ubu nta muntu watinyuka kuza kumena inzu ku manywa mu mudugudu wacu, no mu yindi midugudu abantu bose barabizi ko nta muntu upfa kuwuvogera mbere ya saa sita, ubu kuri mituweli dufite ubuseke butanu buri wese agomba kuba akarimo nta muturage n’umwe dufite utaratanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ahubwo ubu twatangiye kuzigamira umwaka utaha”.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko mu mudugudu wabo batangiye kwiyubakira ibiro cy’umudugudu biri kumwe n’irerero bakaba bamaze gusakara iyi nyubako, bafite kandi ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko baguriye imyambaro.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare Bwana Gatanazi Longin, yemeza ibikorwa by’uyu mudugudu ko biri kwigirwaho n’abandi kuko abakuru b’imidugudu batwarwayo kujya kubigiraho ngo kugeza ubu akagari kamwe niko kamaze kujyayo bikaba biteganyijwe ko abakuru b’imidigudu yose 45 igize Umurenge wa Kabare igomba kuhagera mu rwego rwo kubaka umudugudu uzira icyaha no kureba uko abandi babigezeho biturutse mu bushake bw’abaturage ubwabo.

Related posts