Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe! Umugore w’ imyaka 35 yishe mugenzi we bapfuye umugabo utagira akazi. Dore icyo bamukunduye

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umugore wishwe n’ amugenzi we bapfuye umugabo bivugwa ko nta kazi agira.

Amakuru avuga ko uyu umgore w’ imyaka 35 y’ amavuko ikomoka mu Kareee ka Kanungu yatawe muri yombi nyuma y’ uko akekwaho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we w’ imyaka 30 y’ amavuko bapfuye umagabo.

Nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru Chimpreports , ngo hari umuturage wo mu cyaro cya Mukono, Ester Kyumuhendo, yasanzwe yapfuye aho bikekwa ko yishwe bigizwemo uruhare na mugenzi we Christine ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023

Elly Maate , Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, yatangaje ko ibi byabaye ku wa 14 Mutarama 2023 ahagana 6:30 ubwo abo bagore babiri bahuraga bakarwana bapfa umugabo, Ukekwaho uruhare muri uru rupfu, Christine yakunze kugaragaza ko Kyomuhendo akundana n’umugabo we mu buryo bw’ibanga na mbere y’uko iyo mirwano iba.

Maate yavuze ko Polisi yamaze gufata ukekwa kandi ko ahabereye icyaha kuri ubu hoherejweyo itsinda ry’abapolisi banyuranye bayobowe na ASP Dusabe Innocent ngo bakomeze gukusanya no gusuzuma ibimenyetso.

Polisi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibyo by’urugomo kuko bishobora kuganisha ku rupfu no gutwara ubuzima bw’abantu.

Related posts