Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ntibisanzwe! Umugeni yamennye ijisho ry’ umugabo we mu ijoro ryo ku munsi bakoreyeho ubukwe amuziza ubugabo bwe afite bunini cyane.

Buriya gushaka ukiri isugi cyangwa uri imanzi ni impano ikomeye uba uhaye uwo mushakanye nk’ ikimenyetso cy’ uko wahereye mu buto bwawe umutegereje wihanganye kandi umwubaha.

Ibi rero tubivuze nyuma y’ inkuru yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga , ivuga ku mugabo witwa Mnombo Madyibi w’ imyaka 32 y’ amavuko ukomoka mu gihugu cy’ Afurika y’ epfo aho yahuye nuruva gusenya nyuma yo kumenywa ijisho n’ umugeni we yari yarongoye ku munsi w’ ubukwe bwabo amuziza ubunini bw’ igitsina cye amubwira ko atashobora kukihanganira.

Dukunze kumva mu matwi yacu abakobwa n’ abasore bagaruka ku bijyanye n’ ubusugi n’ ubumanzi aho usanga bamwe bakemanga abandi ko babibeshyaho bavuga ko kuri iki gihe bigoye kubona umukobwa ukiri isugi kimwe n’ umusore ukiri imanzi , icyakora abandi bakavuga ko burya ngo ntabapfira gushira hatabura n’ umwe.

Nyuma yo gushyingirwa akiri isugi, umugeni wo muri Afurika y’ Epfo yatunguwe no gusanga umugabo we afite igitsina kinini byatumye barwanira mu buriri bigera aho amumena ijisho.

Uyu mugeni utavuzwe amazina ye na we wo muri Afurika y’ Epfo nk’ uko ikinyamakuru Dail Mail dukesha iyi nkuru kibitangaza , ngo icyamuteye kurwana n’ umugabo we kugeza amukomerekeje ijisho ku buryo bukomeye ari uko aribwo bwa mbere yari akoze imibonano mpuzabitsina( yari akiri isugi).

Akigera mu cyumba yakubise ijisho igitsina cy’ umugabo we niko kugira ubwoba bwinshi cyane ahita anatsembera umugabo we ko atari buryamane na we kuva ubwo batangira kurwana inkundura ku munsi w’ ubukwe aribyo byaje kuviramo umugabo kumenwa ijisho n’ umugore we.

Uyu mugabo ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yasobanuye ko yari asanzwe ameranye neza n’ umugeni we nta kibazo bafitanye ngo gusa byose byahindutse akimara kubona igitsina cye.

Mu twitabara , mu gihe umugabo yashaka uburyo batatera akabariro , uyu mugore yitabaje icupa rya Divayi arikubita umugabo we mu mutwe ndetse rinamukomeretsa ijisho ku buryo bukomeye byatumye ajya kwipfukisha agitangira ukwezi kwa buki.

Birashoboka ko aba bageni batabonye ubaganiriza kugira ngo bamenye neza iby’ ingo rero ntihagire utatira intego yiyemeje yo kuzashimisha umukinzi we ku munsi wo kwambikana impeta kandi burya byose bigenda neza mu gihe habayeho kuganira ku bashakanye.

Related posts