Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe! Imbwa y’ imyaka 14 yari yatumye umuryango uhangayika yongeye kuboneka.

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika , haravugwa inkuru y’ Imbwa yari imaze ukwezi ibuze yabontse yongera guhuzwa n’umuryango wayo mu gace ka Massachusetts.

Umuryango wayo wari urangajwe imbere na Maldonado ufatanyije n’abakorerabushake barayishakishije cyane bakoresheje

Imbuga nkoranyambaga bashakishije Haze kugeza ubwo ibonetse.Uyu Maldonado, yaragize ati:”Twatangiye dushakisha ntanumwe, utwitayeho ndetse nta numwe uduha amakuru ko yigeze amubonaho ndetse nanjye nari ntangiye kwiheba nkavuga ko ntazayibona.Twayishakije mu ijoro,twibaza niba tuzayibona na cyane ko twari tutazi aho twashakira.N’ubwo byari bimeze bityo narimfite icyizere ko ihari kandi ko arinzima

Kuko naje kumenya ko hari uwayifashe”.Yakomeje avuga ko byari agahinda gakomeye kuba yarabagaho atabona imbwa ye yitwa Haze.Avuga ko atifuzaga kuyisezera

Cyangwa ngo amenye amakuru y’uko yabonetse ahantu yapfuye.Mu gihe cy’iminsi 30 hafi ukwezi, iyi mbwa yaje kuboneka ahazwi nko kuri ‘Quincy Animal Shelter’.Maldonado n’imbwa ye Haze, bakimara kongera kubonana byari ibyishimo bikomeye cyane.

Yaragize ati:”Byari bitangaje kongera kuyibona cyane,ahari yari azi neza ko nawe yansize bikaba byaratumye ankumbura (Haze -Inkumbura).

Ndashimira Imana ko abantu bo muri ‘Quincy Animal Shelter’, bayifashe neza mu gihe cyose bamaranye kuko yari ihamaze iminsi igera kuri 30”.

Iyi mbwa yabonetse tariki 19 Ugushyingo irangije injyanwa aho bayisanze ahoy amaze icyo gihe cyose.

Aba bayitoraguye, batanze amatangazo arimo n’ifoto , bashaka ko hagira umuntu uyitwarira na cyane ko

bari bamaze kuyiha irindi zina rya ‘Eeyore’.Umugore witwa Jenny Scacca,

yavuze ko amafoto yari yashyizwe mu bubiko bwabo kugeza ibonye umuryango wayo.

Yaragize ati:”Namenye ko ifite amatwi yirabura,nabonye imeze nk’iyo twari dufite.Ubwo uwo dukorana yayibonaga nibwo yahise atubwira.

Twakoranye urugendo rurerure na tujya kuyifata aho yari, tuvuye kuri Lawrence kugera kuri Quincy akiyigeraho asanga ni Haze”.

Iyi mbwa ni imwe mu mbwa nziza zabaga aha yasanzwe ndetse yagomba kuboneka nk’uko byatangajwe na nyirayo wari yarayibuze mu gahinda kenshi cyane nk’uko byumvikanaga mu majwi ye n’amagambo yatangaje nyuma yo kuyibona bakongera.

Related posts