Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe! Hari isoko rigurirwamo abagabo , ibiciro bikagenwa hagendewe ku bwiza, amashuri bize, n’ imiryango bakomokamo ubundi bakagurwa akayabo k’ amafaranga.

Mu Buhinde hari isoko rigurirwamo abagabo, ibiciro bikagenwa hagendewe ku mashuri bize, imiryango bakomokamo n’ibindi.Mu myaka isaga 700, muri Leta ya Bihar mu gihugu cy’u Buhinde, hari isoko ridasanzwe, rigurishwamo abagabo, aho abagore cyangwa abakobwa bazana n’imiryango yabo, bakaza kugura abagabo.

Biteye ubwoba! Umugabo yatawe muri yombi azira kwihindura umugore akamiragura amafaranga y’ abagabo bamukundaga urwo gupfa kubera ubwiza afite.

Buri mwaka, ibihumbi by’abagabo, bakusanyirizwa munsi y’ibiti bya ‘Pipal’ mu isoko riherere mu Karere ka Madhubani, muri Leta ya Bihar muri icyo gihugu, buri wese abo bagabo aba ategereje kubona umugeni umuhitamo ngo amwitwarire.

Iryo soko rizwi ku mazina ya ‘Saurath Mela’ cyangwa ‘Sabhagachhi’, rikaba rimara iminsi icyenda ( 9) buri mwaka, rikaba ryatangijwe n’umugabo w’umuhinde witwa Raja Hari Singh, mu binyejana bisaga birindwi bishize.

Ni isoko ngo rigamije korohereza abagore kubona abagabo bifuza, kuko haba hari benshi batandukanye, noneho umuntu agahitamo bijyanye n’ibyifuzo bye ndetse n’uko umufuka we uhagaze.

Buri mugabo ashyirwaho igiciro, hagendewe ku bushobozi bwe, harimo amashuri yize ndetse n’umuryango akomokamo.

Hari ubyumva akumva bitabaho akurikije uko bigenda aho atuye, ariko abakobwa n’abagore benshi bo muri Bihar babona abagabo babakuye muri iryo soko, baza baherekejwe n’imiryango yabo iyo umukobwa cyangwa umugore abonye uwo akunze muri abo bagabo n’abasore baba bakusanyirijwe hamwe muri iryo isoko, aramwegera agatangira kubaza ibyangombwa bye by’amavuko, iby’amashuri yize (birth certificates and school certificates), nyuma akabaza ibiciro akumva niba afite amafaranga ahagije yo kuba yamugura, ubwo bagatangira guciririkanya.

Televiziyo ya Al Jazeera iherutse gukora inkuru kuri iryo soko ry’abagabo, itangaza ko abasore cyangwa abagabo bize ubwubatsi, ubuvuzi (doctors), abakozi ba Leta, ari bo baba ari Imari ishyushye mbese bakunzwe cyane muri iryo soko.

Uko bigaragara, ngo umukobwa cyangwa se umugore ushaka umugabo muri iryo soko, si we uba ufite ugomba gufata umwanzuro, ahubwo ni umuryango we uba ufite ijambo rya nyuma.

N’ubwo iryo soko ry’abagabo ryo mu Buhinde ritagikunzwe cyane nk’uko byari bimeze mu myaka yashize bitewe ahanini n’uko ubu ngo hariho ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bufasha abakobwa kubona abagabo ndetse n’abasore kubona abagore buzwi nka ‘online dating apps’, ariko iryo soko riracyitabirwa n’abantu ibihumbi, harimo abasore b’ingaragu bamwe baba banakoze ibirometero byinshi bizeye ko babona uwabanura muri iryo soko, akabahitamo.

Mu Buhinde kandi ngo hari n’isoko rigurishirizwamo abageni, ahitwa i Haudati, aho bashyirirwaho ibiciro hagendewe ku byo bazi gukora, ubumenyi bafite mu bijyanye no kwita ku ngo n’ibindi.

Related posts