Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe , hari ikigo cy’ amashuri cyategetse abahungu kwambara amajipo nk’ abakobwa( soma inkuru irambuye)

Ntibisanzwe benshi batunguwe cyane no kubona hari ikigo cy’ amashuri cyategetse abahungu kwambara amajipo nk’ abakobwa.

Bisanzwe bimenyerewe cyane ko mu bigo by’ amashuri habaho kwambara impuzankano ijyanye n’ imiterere ya buri muntu , yaba igitsina Gabo bakambara amakabutura cyangwa amapantalo n’ ab’ igitsina gore bakambara amakanzu cyangwa amajipo.

Ku Kigo cy’ amashuri cy’ itwa Nyakasura ho kuva mu myaka irenga 90 iki kigo cyatanze itegeko abanyeshuri b’ abahungu n’ abakobwa bambara amajipo yitwa Kilts, agera ku mavi.

Bamwe mu banyeshuri b’ abahungu kuri iki kigo batangaje ko nabo iyo bakihagera bakiri bashya bibanza kubagora cyane kwiyumvisha ukuntu bagihe kwisanga mu mwambaro bamenyereye kuri bashiki babo ariko ngo uko ubuzima bwagiye bukomeza niko baje kuwumenyera, bakaba baberwa n’ amajipo.

Umwe yagize ati“ Gusa njye nta kibazo mbifiteho kuko ijipo nzambaye igihe cy’ imyaka igera kuri ine”.

Amakuru avuga ko iki Kigo cy’ amashuri kimaze imyaka irenga 96 cyashinzwe n’ Umumisiyoneri Colonel Ernest Williams Calwell wo muri Scotland.

Umuyobozi w’ icyo Kigo yatangaje ko iki kigo aricyo cya mbere mu gihugu cya Uganda kandi akeka ko ari nacyo cya mbere ku isi gifite umuco wihariye ku bahungu kandi bimaze kugihesha ibihembo bitabarika mpuzamahanga bitandukanye bityo rero ababyeyi benshi bishimira koherezayo abana babo.

Ikindi utari uzi kuri aya majipo ni uko amajipo y’ aba bahungu agira amakabutura mo imbere atagaragara inyuma kuko abafasha kwirinda ko bakambara ubusa.

Ayo masogisi yo ni afasha ko birinda ubukonje kuko agace iryo shuri riherereyemo gakonja bikaba byabangamira abahungu batamenyereye kwambara amajipo no guhangana n’ ubukonje.

Byakugora gutandukanya umuhungu n’ umukobwa utarebye ku yindi miterere karemano nko mu gituza.

Related posts