Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ntibisanzwe bwambere mumateka Diamond Platnumz yakabije inzozi ze byikubye kabiri mugitaramo yakoreye I Kigali, Perezida Kagame mubitabiriye icyo gitaramo.

Diamond Platnumz wakabije inzozi ze zo gutaramira muri BK Arena yanyuze imitima y’abakunzi b’umuziki we kubera uburyo yakiranywe ibyishimo.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Kanama 2023, ubwo hatangizwaga Iserukiramuco “Giants of Africa” riri kubera mu Rwanda.

Uyu muhanzi ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Tanzania  Diamond Platnumz yataramiye bwa mbere muri BK Arena inyubako yabonye bwambere akayikunda ndetse agasaba perezida we kubaka imeze nkayo ariko nanubu bikaba bitarakunda.

Burya ngo umunsi w’umugisha ubona byose utari wigeze mugihe kimwe, Umunyarwanda ati” Ndabona biza”  Diamond kubwe yumvaga gutaramira muri KG Arena bihagije kuko yahoze abyifuza, gusa mugihe yarari kuribyiniro muburyo butunguranye yabonye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yinjiye mugitaramo maze sukubyina karahava doreko yarakabije  inzozi ze byikubye kabiri.

Ni ishusho itazibagirana kuri Diamond Platnumz watunguwe no kubona Perezida Kagame yinjira mu gitaramo agasuhuza abakunzi b’umuziki bari baryohewe n’ibihangano by’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange

Umuhanzi Diamond yashimiye Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda ari abanyamahirwe kuba bamufite.

Diamond mumagambo ye  yagize ati “Abanyarwanda muri abanyamahirwe kuba mufite Perezida Kagame, mufite iyi nyubako (BK Arena) nifuza ko yaba iri n’iwacu, umujyi mwiza usukuye, none aje mu gitaramo cyanjye kunshyigikira nterwa ishema na we.”

Ni amagambo yavuze nyuma yo kubona Perezida Kagame mu bafana agenda abasuhuza ubwo yari ari kuririmba indirimbo “Nana” yakoranye na Mr Flavour.

Ni igikorwa cyatunguye benshi dore ko bari bazi ko Umukuru w’Igihugu yatashye nyuma yo gutangiza Iserukiramuco “Giants Of Africa” ryatangijwe i Kigali aho rizamara icyumweru ribera mu Rwanda.

Iki gitaramo ni kimwe mu bikubiye mu bikorwa bizaranga iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball. Ibi birori byitabiriwe n’urubyiruko rurenga 250 ruturutse mu bihugu 16.

Mu Rwanda tumenyereyeko ibitaramo byabahanzi bakomeye  birangira musaha yigicuku ariko kuri ki Cyumweru ziko byagenza kuko isaha imwe nigice yarihagije ibitaramo kikarangira, buryango akaryoshye ntigahora mu itama igitamo cyaranzwe nudushya twinshi cyarangiye abari bakitabiriye batabishaka.

Related posts