Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ntibikiri Ubwiru, Umwana yatashye! Kylian Mbappé yemejwe na Real Madrid, atangaza amagambo akomeye

Real Madrid iri mu mpumeko yo kwegukana UEFA Champions League yatangaje ku mugaragaro rurangiranwa w’Umufaransa Kylian Mbappé nk’Umukinnyi wayo mushya ndetse ahita ahabwa numéro 9 azajya yambara mu mugongo.

Ni kuri mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 03 Kanema 2024 Ikipe ya Real Madrid ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemerejeho iby’amaza ya Kylian Mbappé wari umaze imyaka ine ategerejwe i mu Murwa Mukuru, Madrid wa Espagne.

Kylian Mbappé yahawe amasezereno y’imyaka itanu aho azarangira muri 2029.

Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu rutahizamu w’Ibihe byose wa Paris Saint Germain yaba yarasinyiye ikipe y’inzozi ze Real Madrid, ariko iyi kipe yo igakomeza kubigira Ubwiru bukomeye cyane, ndetse na Kylian Mbappé ubwe yari atari yerura neza ko azayijyamo.

Akimara kwemezwa, Mbappé yagize ati “Nishimiye ko inzozi zange zibaye impamo kandi ntewe ishema no kuba mu ikipe y’inzozi zange kuva mu buto, Real Madrid.”

Yakomeje agira ati”Nta muntu ushobora kumva uburyo nishimye ubu nonaha. Singe uzarota mbabonye mwe Aba-Real Madrid “Madridistas”, akandi Mwarakoze kubera ubufasha bw’agatangaza. Harakabaho Madrid.”

Ikipe ya Real Madrid yari yarifuje Kylian Mbappé guhera kera kubera ko no muri 2022 yari yamushatse ubwo amasezerano ye yari arangiye muri PSG ariko birangira asinye amasezerano mashya, gusa n’ubundi birangiye bamuboneye ubuntu.

Uyu avuye i Paris nk’ikintu cya kabiri cyari gifite agaciro mu Mujyi wose, inyuma y’umunara wa “Tour” Eiffel kuko ni we rutahizamu w’ibihe byose w’iriya kipe ikinira ku kibuga Parc Des Princes n’ibitego 256, ibikombe 15 mu gihe cy’imyaka itandatu yahamaze.

Kylian Mbappé azambara numéro 9 mu mugongo

Related posts