Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ntawukira asongwa! Kiyovu Sports nyuma yo gukomorerwa, bamwe mu bakinnyi bakomeye barayisohokamo kubera imyenda ibarimo

Nyuma y’aho Ikipe ya Kiyovu Sports yemereje ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryayandikiye iyimenyesha ko yakuriweho ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura abo yirukanye binyuranyije n’amategeko, abakinnyi nka Iracyadukunda Eric bamaze kuyisohokamo kubera amafaranga ibabereyemo.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Kanama 2024, ni bwo mu ikipe ya Kiyovu Sports haturutse inkuru nziza y’uko nyuma yo kwishyura ibisabwa, ibindi bigahabwa umurongo; FIFA yayandikiye iyimenyesha ko yakuriweho ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi bashya.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Karangwa Jeannine, wahise anatangaza ko nubwo bamaze gukurirwaho ibihano, ariko bagomba kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakinnyi batararangiza kwishyura.

Nyuma y’ibi, ni bwo ikipe ya Bugesera ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yanditse igira iti “Twishimiye kubamenyesha ko Eric Iracyadukunda wakiniraga ikipe ya [SC] Kiyovu Sports, ko ubu ari umukinnyi w’ikipe ya Bugesera FC mu gihe kingana n’umwaka umwe (1).”

Amakuru yizewe KglNews yahawe, yemeza ko uyu mukinnyi avuye muri Kiyovu atari uko iyi kipe itashakaga kumugumana, ahubwo yaramwegereye ngo imwongerere amasezerano n’umwe mu bakinnyi bari bayimazemo iminsi kandi bayifashaga cyane, gusa arabahakanira kuko na bimwe mu byo bemeranyijwe atabihawe.

Si uyu myugariro w’ibumoso gusa kandi, hari n’abandi baberewemo amafaranga bari kureba uko bakumvikana n’andi makipe bakayerekezamo mbere gato y’iyi Shampiyona ibura iminsi mike ngo itangire.

Kiyovu Sports batazira “Urucaca” iheruka gusinyisha Umurundi Amissi Cédric ndetse ikaba ikomeje no kugerageza abakinnyi batandukanye izakuramo abo izakinisha mu mwaka w’imikino utaha, izatangira Shampiyona yakira AS Kigali ku wa 16 Kanama.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye ba Kiyovu bashobora kuyisohokamo kimwe n’abandi bagiye uyu mwaka!
Eric yerekanwe nk’umukinnyi wa Bugesera FC!

Related posts