Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntangoma zitagira abakaraza koko. M23 ishobora guhabwa ijambo nyuma y’ibaruwa abanyamurenge bandikiye amerika. Soma inkuru irambuye!

Ntangoma zitagira abakaraza. uyu ni umugani w’ikinyarwanda bakoreha bashaka kuvuga ko ikintu cyose kijya kigira abagishobora ndetse bikaba byenda nko kwisanisha nuko ntamuntu kampara mubintu ahubwo abantu baba bakwiriye kubana mu mahoro kugirango byose bigende neza. niho abanya rwanda bahereye bajya kuvuga ko ntangoma koko zitagira abakaraza. wakwibaza ngo byaba bihuriye he n’ibaruwa abanyamurenge baba baranditse? Komeza usome inkuru uraza gusobanukirwa.

Hashize iminsi itari mike abarwanyi ba M23 bahisemo kuyoboka inzira y’intambara kugirango bahabwe ibikubiye mumasezerano basezeranijwe na leta ya DR Congo ndetse agashyirwa umukono kumpande zombi nyamara ayamasezerano ntaze guhabwa agaciro.Kuba aba barwanyi barateye igisirikare cya leta FARDC ndetse bakaza kuyitsinda, byaje gutuma abasirikare ndetse na leta ubwayo ukwirakwiza ibihuha ko aba barwanyi ba M23 baba bafite inkunga ituruka mu Rwanda, maze abaturage batangira guhohotera abanyarwanda baba mugihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, abandi baricwa nyine ibintu birushaho kuba bibi.

Nubwo byitwaga ko hari kwicwa abanyarwanda baba babamuri ikigihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya congo,ariko ntabwo aribo bicwaga ahubwo hicwaga abanyamurenge baba muri ikigihugu kubera ko aribo bafatwa nk’abanyarwanda baba muri kiriya gihugu. ibi rero ninabyo byaje gutuma abanyamurenge baba muri America na Cana biyemeza kuba bakwandikira amahanga kugirango atabare inzira karengane zari ziri mukaga.

Nubwo abarwanyi ba M23 bifuzaga inzira y’amahoro ariko ubuyobozi burangajwe imbere na Felix Antoine Tshisekedi bukavuga ko budashobora kuganira nabo bitaga umutwe w’ibyihebe, nyuma yuko america yakiriye ibaruwa y’aba banyamurenge, isaha kwisaha wakumva habayeho ibiganiro bigamije amahoro hagati y’abayobora umutwe wa M23 ndetse na leta ya Congo. mugihe ibyo byaba, M23 igahabwa ibyo yemerewe, yaba igeze kubyo yashakaga guhera umunsi umunsi yiyemezaga kuyoboka intambara.

Usibye abarwanyi ba M23 baba babonye ibyo bashakaga kandi, n’abaturage batuye muduce aba barwanyi bari bamaze kwigarurira baba babonye agahenge byibuza bakarekera aho guhora bumva intambara y’urudaca itagisiba muri kano gace k’uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo. Abanyamurenge kandi batuye muri ikigihugu bakongera kugira amahoro yuzuye ndetse no kwishyira bakizana mugihugu batuyemo.

Related posts