Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntabwo umwana twamuherekeza abamwishe batari batwereka uburyo bamwishemo_ Umuryango w’ umusore uherutse kuraswa n’ Abapolisi i Rubavu wahagurutse, inkuru irambuye…

Ababyeyi b’ umusore uherutse kuraswa n’ Abapolisi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi , baravuga ko badashobora kumushyingura Polisi itabanje kubasonurira icyo bamujijije ngo kuko ibivugwa ko yafatiwe mu bujura atari byo kuko ntacyo yari abuze. Uyu muryango w’ uyu musore utuye mu Mudugudu w’ Amajyambere mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi , uvuga ko washenguwe n’ urupfu rw’ umwana wabo Ishimwe Prince w’ imyaka 18 y’ amavuko.

Uyu musore wishwe arashwe n’ Abapolisi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 07 Nzeri 2022, ahagana ku i saa saba z’ ijoro. Polisi yavuze ko yarashwe nyuma y’ uko ashatse gutera icyuma abapolisi bari ku burinzi ubwo bamusangaga we n’ ibindi bisambo biri kuniga umuturage.

Eliphas Ngarambe , Se w’ uyu musore , mu Kiganiro yagiranye na Youtube Channel yitwa Ijambo , yavuze ko umuhungu we yarasiwe hafi y’ iwabo ubwo yari avuye kureba umupira hamwe n’ abandi benshi ari bwo imodoka ya Polisi izwi nka Pandagari yazaga ije gufata inzererezi.Avuga ko umuhungu we yafatanywe n’ abandi babiri , ariko umwe akaza kubacika bagasigarana babiri barimo na nyakwigendera, ngo bamaze kubacika , abapolisi bashatse kubambika amapingu , baranga ari na bwo uyu Ishimwe Prince yashakaga kubacika. Ati“Yarabacitse asimbuka mu mudoka agana mu cyerekezo cyo kwa nyirasenge, yirutse amanuka rero yifuza gusimbukira mu rupangu kwa nyirasenge asanga harimo imbwa, imubuza kwinjira ahera hejuru y’urupangu, imbwa imusatiriye ajya kunyura hejuru y’igikoni, aho ni ho bamurasiye.”

Uyu Se wa Nyakwigendera avuga ko ibyatangajwe na Polisi ko umwana wabo yarashwe kuko yashatse kubatera icyuma ubwo yafatirwaga mu bujura , ngo atari byo. Ati”Ni ibintu bibabaje kandi tutari buceceke tudashobora no kwihanganira.”Avuga ko umupolisi warashe umuhungu we ashobora kuba yari afitanye ibibazo na we , kuko ibyo kuvuga ko yafatiwe mu bujura byo atari ukuri.Ati “Ntacyo yari abuze, ni umwana wabonaga amafaranga buri munsi, afite studio hano kuri petite bariere.”

Uyu mubyeyi avuga ko abaturage bo muri aka gace biteguye kujya kuri RIB gutanga ubuhamya ku myitwarire y’ umwana kuko nta ngeso mbi bari bamuziho. Ati“Ntabwo umwana twamuherekeza abamwishe batari batwereka uburyo bamwishemo, icyo bamuhoye, batwereke aho bamufatiye niba ari igisambo niba bamufatiye mu cyuho, uwo yahohoteraga, byose babitwereke n’icyo cyuma bakitwereke, tubone gushyingura umwana tubonye ukuri kwabyo.”

Related posts