Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ntabwo ugomba kubihubukira , dore ibyo usabwa mbere yo kujya mu rukundo , rubabaza benshi

 

Kwinjira mu rukundo bigusaba kuba hari ibyo ugomba kuba wujuje kugira ngo bikurinde kubabara igihe ibyo ugiye mu rukundo ushaka ubibuze cyane cyane nk’iyo ubyitezeho kuzakuramo ibyishimo.
Mbere y’uko ugira uwo usaba urukundo cyangwa uwo uruhara hari ibintu 10 by’ingenzi ugomba kuba wujuje. Ibi bintu ubyujuje nibyo bizagufasha mu gukomeza umubano wawe n’umukunzi wawe:

1. Kwimenya: Kwimenya ni cyo kintu cy’ibanze ugomba kuba wujuje kugira ngo ubashe kwinjira mu rukundo, kumenya imiterere n’imitekerereze yawe ni cyo cy’ibanze mbere y’uko utangira gukunda/gukundwa. Ntibyakorohera kumenya abandi nawe ubwawe utiyizi.

2. Kugira inshuti zawe za hafi kandi wizeye:Inshuti zibamo amoko menshi. Ariko inshuti nyanshuti si ihora ikubwira ibyiza gusa. Ni igihe uyobye iragukebura ikakwereka amakosa. Mwene izi nshuti ni zo ugomba kwiyegereza mbere yo kwinjira mu rukundo.

3. Kumenya icyo urukundo ari cyo: Kwinjira mu rukundo utazi aho biva n’aho bigana, biba bigoye kumenya uko witwara mu mubano mushya uba ugiye kwinjiramo. Ugomba kumenya neza ibibera mu rukundo yaba ibibi n’ibyiza.

4. Kutitiranya urukundo n’ihahiro: Mu rukundo si aho uba ugiye kubonera umutungo uruseho k’uwo ufite. Abakobwa cyane kuko ari bo bagira iyi ngeso, bakunda kwitiranya urukundo n’ihahiro. Ugomba kujya mu rukundo nta yindi nyungu ukurikiye.

5. Wikwijira mu rukundo kuko ubihatirijwe, urebeye ku bandi,...Ingendo y’undi iravuna. Gutangira gukundana ngo kuko wabonye na kanaka abikora ni ikosa rikomeye. Banza utekereze neza niba ibyo ugiye kwinjiramo ubizi koko. Guhatirizwa gukunda/gukundwa ntibigira umusaruro.

6. Kwemera ko mwatandukanye: Wigeze gukundana n’umusore/umukobwa ariko nyuma bitewe n’impamvu runaka, muratandukana. Ni byiza ko ubanza kumwikuramo burundu mbere y’uko utangira urukundo rushyashya.

7. Kugira icyizere: Niba nawe ubwawe nta cyizere wigirira, biragoye ko umukobwa/umusore mukundana akikugirira. Niba utiyizera, ntiwamenya uko wizera mugenzi wawe. Icyizere ni ryo shingiro ry’urukundo.

8. Kugira intego: Urukundo rudafite intego ni nk’umugenzi udafite icyerekezo. Ni byiza ko wiha intego runaka y’urukundo ugiye kwinjiramo. Kumenya umukunzi ushaka uwo ari we n’icyo umushakaho.

9. Igihe: Kugaragariza urukundo mugenzi wawe bisaba ko ugira igihe cyawe wigomwa. Kumenya neza umukunzi wawe, bisaba igihe. Ni ngombwa ko uha igihe gihagije umukunzi wawe.

10. Ba uwo uri we: Abantu aho bava bakagera baba batandukanye muri byinshi. Uburyo bwo gukunda nabwo ni uko. Ntugomba gushaka gukunda/gukundwa nk’uko ubibona ku bandi. Wikwigana ingendo y’undi kuko iravuna.

Related posts