Amarira yari menshi, agahinda kari kose mu muhango wo gusezera Brig Gen Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wari umuyobozi w’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu muhango wabaye ku wa 22 Werurwe 2025 mu Bwongereza, aho Abanyamulenge bari baturutse hirya no hino bifatanyije n’umuryango w’uyu musirikare uherutse kwicwa arashwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Ijambo ry’Intwari: “Ntabwo nzarya amafaranga ya leta bene wacu bicwa”
Mu cyumweru cyabanjirije urupfu rwe, Brig Gen Makanika yagiranye ikiganiro na Pasiteri Aimable, wamubereye inshuti magara. Icyo gihe, Makanika yagaragaje umubabaro yatewe no kubona Abanyamulenge bakomeje kwicwa, bituma afata umwanzuro ukomeye.Yagize ati:“Sinzarya amafaranga ya leta mu gihe bene wacu bicwa bunyamanswa. Nimureke turwane urugamba twuse ikivi.”
Aya magambo yagarutseho kenshi, agaragaza ko atigeze atekereza gusubira inyuma cyangwa kugamburuzwa n’igitutu cya Kinshasa. Yari yararetse ipeti ryo hejuru mu gisirikare cya FARDC kugira ngo yifatanye n’ubwoko bwe bwari mu kaga.
Intwari iticaye ku ipeti
Pasiteri Aimable yagarutse ku butwari bwa Makanika, avuga uko yatanze inka 100 nk’ikimenyetso cy’ubugiraneza no gutanga atizigama. Yagize ati:“Yari umugabo w’umunyakuri. Yemeye kuva mu buzima bwiza, arenga ipeti, yambara inkweto zisanzwe, ajya guhangana n’abanzi b’ubwoko bwe. Ibyo bikorwa n’intwari z’ukuri.”
Undi musirikare babanye yavuze ko Makanika yari azi neza ko urugamba rwe rushobora kumuhitana, ariko ntiyigeze acika intege. Ati:“Yazamukaga imisozi n’amaguru, azi neza ko ashobora kutazasubira inyuma. Yarwanye nk’intwari.”
Umurage wa Brig Gen Makanika
Muri uwo muhango wo gusezera, umwe mu bagore bo mu muryango we yagaragaje uko Makanika yahisemo kwitangira ubwoko bwe. Yagize ati:
“Yemeye kubaho nabi, aryama mu mashyamba, ahanganye n’abanzi kugira ngo tubeho. Nimuhaguruke twurwane urugamba, mwizere mushikamye!”
Pasiteri Manasseh na we yagarutse ku butwari bwa Makanika, asaba urubyiruko gukomeza inzira yatangiye. Ati:“Ntabwo yapfuye, ibitekerezo bye biracyakora. Twese dufite inshingano yo gusoza urugamba rwe.”
Urugamba Rurakomeje
Mu gihe Brig Gen Makanika atakiriho, umutwe wa Twirwaneho ukomeje gukorana na M23 mu rugamba rwo guhangana n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
“Ntabwo Nzarya Amafaranga ya leta bene wacu bicwa” ni amagambo akwiye gusigara nk’umurage w’ubutwari bwe, abamukomokaho bagakomeza guharanira ukuri no kurengera uburenganzira bwabo.