Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntabwo byoroshye pe! Umunyamabanga Nshingwabikorwa , yatawe muri yombi ubwo yibaga amafaranga y’ abaturage , hari icyahise gikurikiraho

 

Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru yatunguye benshi naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa , Mwenedata Olivier, yatawe muri yombi n’ Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho ko yari amaze kubikuza miliyoni 5 Frw abaturage bashyize hamwe yo kugura imodoka y’Umurenge izajya ibafasha mu bikorwa byabo.

RIB yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 42 yafashwe amaze kubikuza yo mafaranga kuri MoMo code.Yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina mu Mudugudu wa Nyakarambi, aho RIB ivuga ko yari amaze kuyohereza ku muntu yari yifashishije agamije kuyobya uburari, afatwa agiye kuyabikuza.

Inkuru mu mashusho

Uwafashwe afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe hari gutunganywa dosiye ye kugirango ashyikirizwe Ubushinjacyaha.Umuvugizi w’uru rwego Dr Murangira Thierry, yavuze ko RIB itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura, awukoresha mu nyungu ze bwite.Yakomeje ati “RIB irashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru. Ubu bufatanye bukomeze rwose.”

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.Riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

 

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gahara mu Karere ka Kirehe, Mwenedata Olivier, akekwaho ko yari amaze kubikuza miliyoni 5 Frw abaturage bashyize hamwe yo kugura imodoka y’Umurenge.

Related posts