Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Congo avuga ko Pasiteri Mukuru yasabiye u Rwanda ibiza zidashira n’ indwara za Karande kubera ibyo iki gihugu gishinja u Rwanda.
Byatangajwe na Pasiteri witwa Pascal Mukuna wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Imana kohereza u Rwanda ibiza bidashira kubera kino gihugu gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Uyu mu Pasiteri ibi yabitangaje mu isengesho ryo ku wa 09 Gashyantare 2025 mu masengesho y’ Igihugu cyose yari yatumiwe n’ Ubuyobozi kugira ngo bereke Imana ibyo bavuga ko u Rwanda ruri gukorera Congo. Pasiteri Pascal Mukuna muri RDC yamenyekanye cyane muri Congo, mu Itorero rya Assemble Christine de Kinshasa,ACK akaba yarasenze Imana ayisaba kohereza imivumo mu Rwanda.
Uyu mupasiteri rero ubwo yari muri iryo sengesho rye yagize ati” Ndi gusaba Imana kohereza ibiza bidashira mu Rwanda ; Imvura nyinshi, amazu asenyuke ,imisozi ihirime inkangu zibe nyinshi ,habe imitingito n’ indwara ya Diyare imare abantu mu Rwanda”.
Ni mu masengesho yabaye mu gihugu cyose yari yategetswe n’ Ubuyobozi bw’ Igihugu cya RDC burimo Constant Mutamba wazanguriye abantu gukora aya masengesho kugira ngo abamakusanye amafaranga yo gufasha Ingabo zabo ziri ku rugamba aho zirimo guhangana n’ umutwe wa M23.