Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ntabwo biteye isoni! Dore uburyo bwiza wasabamo imbabazi umukunzi wawe kugira ngo yongere asubirane akanyamuneza.

Kurakaranya hagati y’abakundana ntago byabura gusa benshi bibaza icyo bakora mu gihe barakaje abakunzi babo kugira ngo ibintu byongere kumera neza.Menya bimwe mubyo wakorera umukunzi wawe igihe wamubabaje akongera gusubirana akanyamuneza.

  1. Guca bugufi

Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.

Ni bibi kwipfumbata no kuzamura intugu buri kanya kuko ibyo bigaragaza ko ibyo uri kuvuga bitakuvuye ku mutima.

  1. Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima

Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

  1. Kumuha icyizere ko bitazongera

Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

  1. Wikwiregura

Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

  1. Kwemera ikosa

Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.

Related posts