“Nta makuba yantera ubwoba mfite undwanirira” umuhanzi Wilson mu ndirimbo nshya igaruka ku rukundo Imana idukunda.

 

 

Umuhanzi w’umunyarwanda ariko ukorera umuziki mu mahanga Wilson worshiper yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Ari maso ku bwange” igaruka byimbitse ku rukundo Imana idukunda n’uko Imana ihorana natwe igihe cyose.

Ni indirimbo ifite igisobanuro gihambaye cy’uburinzi bw’Uwiteka ku bo yaremye aho mu magambo make umuntu yagira ati “Ndarinzwe” ikaba yiganjemo ubutumwa bwiza bukangurira abantu bihebye kugarura ibyiringiro bakizera Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse n’ubw’ejo hazaza.

Iyi ndirimbo kandi ihamya ko nta mpamvu yo kumva ko hari ibidashoboka kandi Imama iba yarateguye uko tuzabaho tutaranavuka bityo ko tugomba gushikama mu nzira z’ibigeragezo tunyuramo tukizera ko irabidutambutsamo amahoro. Hari aho agira ati “Hari uwamenye ntaraba urusoro, kure kuva kera nari mu mugambi we” akongera ati “naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, ntacyo nzaba ndi kumwe nawe” aya ni amagambo ahamya ko Imana iduhozaho amaso yiteguye kuturwanirira aho bikenewe hose.

Uyu muhanzi yagaragaje ko muri iki gihe isi yugarijwe n’ibibazo aho usanga abantu barebera ejo hazaza mu ndorerwamo y’uko babayeho kandi nyamara Imana ihindura amateka bityo agahamya ko ari iyo kwizerwa haba mu bibazo, mu makuba no mu bigeragezo.

Yagaragaje ko akomeje urugendo mu ruhando rw’umuziki aho yatangaje ko yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo.

Wilson worshiper yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Ari maso ku bwange”

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA WILSON WORSHIPER YISE ‘Ari maso ku bwange’