Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Noneho rayon sports irazitimbagura Rutahizamu mpuzamahanga w’umunya-Cameroon Willy Onana hamenyekanye igihe agarukira mu myitozo.

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunya-Cameroon wa Rayon sports,Willy Onana aragaruka mu myitozo nyuma y’amezi arindwi ari hanze.

Nk’uko Rayon Sports yabitangaje Ku mbuga nkoranyambaga zayo ni uko Willy Onana agiye kugaruka muri rayon sports ndetse akanatangirana n’abagenzi be imyitozo mu kwezi gutaha bitegura shampiyona ya 2023.

Onana avunika bwa mbere  yari yavunitse mu kwezi k’Ukuboza 2021 ubwo Rayon Sports yatsindaga Etincelles FC igitego 1-0 mu mikino ibanza ya Shampiyona.

Kuri ubu Willy Onana akaba aragaruka mu myitozo nyuma yo kuva mu karuhuko iwabo aho n’ubuni hari nyuma y’igihe kitari gito arimo kwivuza.

Kuva uyu Rutahizamu yavunika ntabwo Rayon Sports yigize yongera kubona umusaruro uhagije ,dore ko yanatashye amara masa ku bikombe bibiri yahataniraga umwaka ushize.

Onana kuva yagera mu Rayon sports yahise afata imitima y’abakunzi b’iyi kipe kugeza kuri ubu buri umwe yibazaga igihe azagarukira mu kibuga kuburyo burambye.

Onana akaba yari amaze iminsi akora imyitozo yo muri Gym aho yarari mu karuhuko iwabo,akaba yatangiye imyitozo yo gukora Ku mupira gusa nkuko bitangazwa n’abamukurikiranira hafi.

Kuri ubu rayon sports ikomeje gushaka uko yagura abakinnyi bazayifasha umwaka utaha w’imikino cyane cyane abasatira kuko ifite inyota y’igikombe.

Related posts