Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Noneho Kiyovu Sports irayitsinda nka 4 hatabaye rwangendanye! Abakinnyi Ben Moussa yabanje mu kibuga bashobora kunyagirwa na Kiyovu Sports ishaka gutanga ubutumwa uyu munsi

 

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatatu iracakirana na Kiyovu Sports mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro mu karere ka Bugesera.

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umukino ube utangiye, amakipe yombi yamaze kugera muri aka karere yitegura uyu mukino ubanza ariko ikipe ya Kiyovu Sports yakaniye cyane n’imbaraga nyinshi bijyanye ni uko bashaka kwihorera uko byagenda kose.

Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda baribaza ibitego Kiyovu Sports igomba gutsinda kubera ko iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye ndetse Kandi APR FC nayo ikaba ibura inkungi za mwamba barimo Clement hamwe na Buregeya Bose bagifite ibibazo.

Abakinnyi Ben Moussa araza gukinisha bateye abakunzi ba APR FC kugira ubwoba

Mu izamu: Ishimwe Pierre

Ba myugariro: Yunusu, Rwabuhihi Aime Plaside, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

Abo hagati: Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Bizimana Yanick, Kwitonda Alain Bacca

Related posts