Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Noneho ibyo M23 irigukorera abatuye muduce yigaruri biteye ubwoba. kurubu hagiye gushyirwaho urukiko. M23 yahinduye bunagana nk’igihugu cyayo. soma inkuru irambuye!

Abarwanyi ba M23, bakomeje imyiteguro y’urugamba cyane ko ingabo za leta ya Congo FARDC yateguje aba barwanyi ko bagiye kubagabaho ibitero simusiga muduce bigaruriye ndetse no kugirango babirukane hafi y’umujyi wa Goma bamaze iminsi bari kugera amajanja. aba barwanyi bagaragaza ko badafite ikibazo na kimwe kurugamba biyemeje kurwana kurubu batangiye gukora udushya muduce bigaruriye aritso Bunagana na Rutshuru.

Aba barwanyi bamaze igihe kingana n’iminsi ikabakaba hafi 50 bagenzura umujyi wa Bunagana, muminsi ishize batangaje ko bagiye gushyiraho gereza izajya ibafasha mukuba bafungiramo abaturage bananiranye ndetse bakaba baranabigezeho, kurubu aba barwanyi basa nabamaze guhindura utuduce bigaruriye nkaho ari igihugu cyabo na cyane ko muminsi ishize bashyizeho n’amategeko agenga abahatuye anyuranye nayo leta ya DR Congo isanzwe igenderaho.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa gomanews.net dukesha ayamakuru, Majoro willy Ngoma yatangaje ko bagiye gushyiraho inzego z’ubutegetsi muri utuduce ndetse bikazaba ikimenyetso simusiga ko aba barwanyi baba biteguye kuba bafata igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kandi bakakiyobora neza. aba barwanyi kandi usibye kuba bahora batera ubwoba abo bahanganye, banakomeza kugenda bahangayikisha ingabo za leta FARDC cyane ko kugeza ubu abasaga ibihumbi 9 bose ari indembe nyuma yo kuraswaho n’aba barwanyi.

Aba barwanyi kandi nyuma y’itangazo basohoye mugitondo basaba leta kuba yabaha uburenganzira bakwiriye mugihugu cyabo, aba barwanyi bongeye kwibutsa leta ko mugihe itekereza gutera aba barwanyi nabo imyiteguro baba bayikoze ndetse bingera kwibutsa leta ko ntanarimwe aba barwanyi bazigera bamanika amaboko ngo kabone niyo baba bagiye gutsindwa uzasigara wese azarwanira uburenganzira bw’abana babanye-Congo bavukijwe uburenganzira mugihugu cyabibarutse.

Related posts