Nyuma yuko abarwanyi ba M23 bazengereje ingabo za leta ya Congo FARDC bikagezaho igihugu cya DR Congo kitabaza ingabo z’abaturanyi guturuka mugihugu cy’u Burundi kugirango babafashe guhangana n’aba barwanyi ba M23. kugeza ubu hari inkuru nshya imaze gusohoka, iyinkuru iravugako abarwanyi ba M23 baba bakoreye ikimeze nk’imperuka abasirikare ba leta ndetse n’abasirikare ba leta y’u Burundi. ese byagenze gute? Komeza usome iyinkuru.
Aba barwanyi ba M23 bakimara kumva ko abo bahanganye aribo FARDC bamaze kubona inkunga iturutse kubasirikare b’u Burundi, aba barwanyi bihutiye kuburira abaturage ko bashobora kuzahura n’akaga gakomeye ngo kuberako urugamba aba barwanyi bari kurwana ni urugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo mugihe abasirikare b’abarundi bari kwishora mubyo batazi.
Ayamagambo yatangajwe n’umuvugizi wa M23 ,ndetse icyogihe yungamo ko aba barwanyi biteguye kuba bahangana n’ingabo izarizo zose ndetse atangaza ko ibizakurikira bizabera akabarore abazabibona bose. ninabyo byabaye murukerera rwo kuri uyumunsi, ubwo aba barwanyi ba M23 bateze igico ingabo za FARDC maze abasirikare barenga 27 bakaza kuhasiga ubuzima abandi bakaza gufatwa mpiri n’aba barwanyi ba M23.
Ibi bikorwa bya M23 bikomeje gutera ubwoba ababibona ndetse bagakomeza kwemeza ko nibikomeza gutya leta ya Congo igakomeza kwigiza nkana, bizagezaho aba barwanyi ba M23 bakaba banafata igihugu cyane ko bagenda bagaragaza ubuhanga budasanzwe muburyo bateguramo intambara ndetse no muburyo bayirwanamo. ibi kandi byakomeje gushimangira ko imperuka Gen Sultan Makenga yasezeranije abanye Congo ashobora kuyikora isaha ku isaha.