Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Nkubwiye ngo turahita tujya mu matsinda nonaha, naba ngiye kukubeshya!” Kapiteni wa Police FC

Kapiteni w’Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC, Nsabimana Eric “Zidane” yatangaje ko atakwizeza Abanyarwanda ko iyi kipe igiye guhita ijya mu matsinda nyuma y’imyaka 8 ititabira imikino ya CAF, ahamya ko mbere yo gutekereza kujya mu matsinda bagomba kubanza bagasezerera ikipe ya CS Constantine.

Ni inikubiye mu kiganiro Nsabimana yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru ubwo Police FC yari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe mbere yo kwerekeza muri Algérie.

Zidane uri mu bamaze igihe kirekire muri Police FC abajijwe ku byo kujya mu Matsinda ya CAF Confederation Cup, yatangaje ko avuze ko bazahita bajya mu matsinda yaba abeshye abantu dore ko mbere y’uko utatekereza ubanza ugakuramo ikipe ya mbere.

Ati “Intego dufite muri CAF Confederation Cup mbere y’uko ubara amatsinda ubanza gukuramo ikipe ya mbere. Nkubwiye ngo turahita tujya mu matsinda nonaha naba ngiye kukubeshya kuko ntabwo ndi Imana ariko mbere y’uko utekereza amatsinda urabanza ugakuramo ikipe ya mbere. Ni dukuramo iyi kipe ya mbere ahongaho amatsinda aza ashohoka”.

Uyu mukinnyi ukina neza hagati mu kibuga kandi yatangaje ko umwuka bafite mu ikipe umeze ndetse ko ubuyobozi bwaganirije bukaha impanuro bukabanabasaba gutsinda.

Ati “IKipe iri mu mwuka mwiza nta kibazo,dufite abayobozi batuganirije baduha impanuro rero ndakeka ko umwuka turimo ni mwiza. Ubuyobozi bwadusabye gutsinda kuko nicyo kintu kitujyanyeyo ntabwo tugiye gutsindwa ,nicyo kintu badusabye bwa mbere banatwifuriza urugendo rwiza.

Zidane kuri ubu wambaye Igitambaro cya Kapiteni nyuma y’Igenda rya Nshuti Dominique Savio yasoje agira ati “Gahunda tujyanye nka Police FC tugiye muri Algeria gushaka itike kuko iyo ushaka itike uyibonera ku mukino wa mbere.”

Na none ati “Gahunda dufite n’abakinnyi bashya baguze nkeka ko bazi ko iyi ariyo mikino umuntu aba agomba gukina kandi ikipe twatomboye ni ikipe nayo ntabwo ifite ibigwi bihambaye muri CAF Confederation cyangwa muri CAF Champions League gusa turabizi ko ari abarabu ariko tuzahangana nabo nkuko izina ry’iyi kipe ribisobanura ni Police FC nyine”.

Police FC yaherukaga kwitabira imikino mpuzamahanga ya CAF mu myaka 8 ishize, aho Police FC yari imaze guhigika Rayon Sports ku Gikombe cy’Amahoro yahereye muri Sudani y’Epfo ariko urugendo rwabo ntirwarenga muri Congo Brazzaville kuko ari ho yasezererewe mu ijonjora rya kabiri.

Kuri iyi nshuro Police FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023/24 izacakirana na C[lub] S[Portif] Constantin(e)[ois] yo muri Algérie, yabaye iya gatatu muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Algérie mu mwaka w’imikino ushize.

Umukino ubanza Police yahagurukiye gukinamo na CS Constantine uzaba taliki 16 Kanama 2024, mu gihe Police FC yo izakira umukino wo kwishyura taliki ya 22 Kanama 2024.

Izasezerera indi izahura n’izakomeza hagati ya Elect-Sport yo muri Tchad na Nsoatreman FC yo muri Ghana.

Zidane usigaranye Igitambaro cya Kapiteni muri Police FC!
Urutonde rw’abakinnyi 23 Police FC y’umutoza Mashami Vincent yahagurukanye. Ntibarimo abashya nka Muhozi Fred.

Related posts