Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

“Nk’abanyarwanda twese, nimuze turwanye ikibi”. Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa ubwo yari I Murambi mu kwibuka30

 

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille hamwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, bifatanije n’abaturage bo muri Nyamagabe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Ni umuhango witabiriwe n’itsinda ry’abasenateri n’abadepite, ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye, aho havuzwe ubukana Jenoside yakoranywe muyahoze ari Gikongoro, by’umwihariko akarere ka Nyamagabe, kuko ni aka kabiri mu gafite imiryango yazimye, aho ibarirwa mu 1500.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ubwo yifatanyaga n’abaturage ba Nyamagabe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yihanganishije ababuze ababo,

Yagize ati” Nagira ngo ntangire mbihanganisha, kuri uyu munsi twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata mu 1994, ntabwo twibuka abacu iminsi ijana gusa, ahubwo tubibuka buri munsi kuko bahora mu mitima yacu. Nagira ngo mbabwire rero ngo mukomere, kandi mwihangane. mu izina ry’abagize inteko nshingamateko twese, twishimiye kwifatanya namwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994″.

Depite Mukabalisa yakomeje agira ati” Kuba rero turi hano, nk’abayobozi, abanyapolitike, ni ikimenyetso kigaragaza itandukaniro ry’ubuyobozi bwa kera n’ubwubu”.

Depite yongeyeho ko ari byiza ko igihe twibutse hagomba kugira umwanya wo kuvuga ku mateka ashaririye yaranze igihugu cyacu, ko nubwo ashaririye kandi ababaje ari ayacu, kandi ko akwiye kumenyekana, cyane cyane ku bato bagize amahirwe yo kutayavukiramo no kuyakuriramo, kugira ngo nabo bayumve bayamenye, bayasobanukirwe, nabo bazayigishe abazabakomokaho.

Depite Mukabalisa , yanashimiye FPR Inkotanyi, zo zahagaritse Jenoside, zikarokora igihugu, ndetse anashimira perezida wa Republic k’ubwitange ntagereranywa yagize mu kubohora igihugu.

Yagize ati” Dufate uyu mwanya dushimire ingabo za FPR Inkotanyi, kuba zarahagaritse Jenoside zikabohora igihugu cyacu, zatanze amaraso yazo, zatanze ubuto bwazo, byari ibintu bikomeye, niyompamvu rero tutazigera turekera gushimira nyakubahwa perezida wa Republic Paul Kagame, wakoze ibishoboka byose ngo akure u Rwanda mu kaga”.

Yasoje agira ati” Nk’abanyarwanda twese, nimuze turwanye ikibi, dusubize amaso inyuma, ariko tureba ahazaza h’igihugu tuzasigira abazadukomokaho, duterwe ishema no kwiteza imbere no guteza igihugu imbere”.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30, waberaga kurwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, usojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igera ku 158 yimuwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamegeri, muri gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside n’indi 4 yabonetse.

URwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ni rumwe muri enye zashyizwe mu Murage w’Isi na UNESCO, ruherereye i Nyamagabe, uru rwibutso rwa Murambi rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 50.

Related posts