Umuhanzi Mr. Kagame yahishuye ko afite inzozi zo kuzaba umuvugabutumwa ndetse anasaba Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] kongera gucisha umweyo mu bakozi b’Imana kugira ngo ruhashye burundu abo yise abapasiteri badafite ubwenge.
Ubwo yari muri Podcast yitwa ‘Feed Your Focus’ y’umuraperi Jay –Pac, Mabano Eric Kagame wamamaye nka Mr. Kagame yagaragaje ko mu myaka icumi cyangwa makumyabiri iri imbere azaba ari umupasiteri ariko utari ubikora bya buri munsi.Ubwo Jay Pac yari amubijije ibyo kuba pasiteri yagize ati “Nzaba umupasiteri ariko atari uyu wo mu rusengero ahubwo ari wa wundi ushobora kugenda abwiriza abantu gake gake… Sinzi uko bizaba bimeze ariko ngewe ngomba kuba umupasiteri.”
Uyu wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ntiza’ yakoranye na Bruce Melodie yanashyize abasiteri we yise abadifite ubwenge mu kuba mu bitera ibibazo byinshi muri sosiyete kuko ngo bayobya abayoboke bigatuma bareka n’aho bashoboraga kujya kuvana amaramuko.Ati “ Ngewe ntabwo navuga ngo gufunga insengero ni byiza ariko izi nsengero zirimo abapasiteri badafite ubwenge pe! RGB imbabarire yongere izicemo izifunga rwose. Aba bapasiteri bica cyane abaturage kugera n’aho abaturage bareka akazi kabo gasanzwe kabatunze kubera ko bamubwiye ngo Imana byose izabikora kandi nayo yishimira imirimo y’amaboko yawe.”
Mr .Kagame yanemeje ko ku bwe kuba hari insengero zigifunze magingo aya ari ibintu yumva ko bikwiye bijyanye n’uko rimwe na rimwe aba bakozi b’Imana ba ruhubika bakoreraga mu madini ya rwihishwa bitwikira umutaka w’ijambo ry’Imana mu gucucura utwa rubanda rimwe na rimwe ruba rutaragize amahirwe yo gukandagira mu cyumba cy’ishuri.
Muri 2024 nibwo Insengero zirenga 5,000 zafunzwe kubera ko zitubahirije amabwiriza y’ubuzima n’umutekano, arimo no kuba zidafite uburyo bwo kubuza amajwi kugera hanze y’urusengero buzwi nka ‘soundproof.’
RGB itegeka insengero gukorera mu nyubako zitekanye, ndetse rikabuza ikoreshwa ry’indangururamajwi zivuga cyane mu gihe cy’amateraniro inategeka ababwirizabutumwa kuba bafite impamyabushobozi mu by’iyobokamana (theology) mbere y’uko bafungura urusengero.Uyu muhanzi wari umaze amezi arindwi ari mu bikorwa by’umuziki muri Uganda na Kenya, yatashye i Kigali yitwaje impamba ya album ebyiri yakoreye muri ibyo bihugu.
