Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

“Njyewe ndi Imari ikomeye cyane” Ibigwi utamenye k’umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

Umuraperi ukomeye cyane mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda uzwi ku mazina ya Rockoque Man (stage name) yashyize hanze indirimbo nshya yise, “Amezi icyenda”.

Aganira n’igitangazamakuru cya Kglnews, Rockoque Man yatangarije ko inganzo yo kwandika indirimbo yise, amezi icyenda, byaturutse ku buryo yatekereje cyane urukundo rw’umubyeyi wamubyaye, abona ntacyo yarunganya.

Yagize ati, “kuva natangira music, ntanahamwe namuririmbyeho kandi mu byukuri ababyeyi bacu bakoze akazi gakomeye cyane, amezi icyenda yose.”

Amezi icyenda ni indirimbo, umuhanzi Rockoque Man yafatanyijemo n’umuhanzi Holly Raper. Abajijwe icyamuteye guhitamo gukorana na Holy Raper, yasobanuye ko Holy Raper yari asanzwe amuzi kandi amuziho ubuhanga mu njyana ya Hip Hop.

Yongeyeho ko mu gihe gito, amashusho y’indirimbo Amezi icyenda, arasohoka, aho iri gutunganywa na studio yitwa The Winner Records.

Rockoque Man yasabye abafana n’abakunzi be gukomeza kumushyigikira, aho yagize ati, “njyewe Rockoque Man, ndi imari ikomeye cyane.” Yabasabye no gukurikirana ibihangano bye ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Facebook, Instagram, Snapchat, Twitter n’izindi.

Umuhanzi urimo kuzamuka Rockoque Man

Reba hano indirimbo nshya ya Rockoque Man na Holly Raper bise “Amezi icyenda”.

Related posts