Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’ibyumweru 7 ayigarutsemo

Kapiteni urambye w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Niyonzima Haruna wamamaye nka “Fundi wa Soka” mu gihugu cya Tanzania yamaze gutandukana na Rayon Sports ku bwumvikane nyuma y’iminsi 53 yerekanwe muri iyi yaherukagamo mu myaka 17 ishize ku masezerano y’umwaka umwe azarangira muri 2025.

Ni nyuma yo kumara igihe kirekire atari kwitabira imyitozo hamwe na bagenzi be bitewe n’uko ibikubiye mu masezerano yasinye iyi kipe batazira Murera itabyubahirije.

Umushahara n’amafaranga bumvikanye kugira ngo ayisinyire “Recruitment Fees” yemeranyije na Rayon Sports ntabwo yabimuhaye nk’uko babyumvikanye, ahitamo guca ukubiri na yo.

Ni Niyonzima Haruna wari ugarutse muri Rayon Sports yakiniye mwaka w’imikino 2006-2007 nyuma yo gutandukana Al Ta’awon SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya yari amazemo umwaka umwe.

Niyonzima wavutse mu 1990 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011 ajya muri Yanga Africans yakiniye imyaka itandatu.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mo[hammed] Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League.

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports!

Related posts