Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

NIYONGABO Tonia uri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni muntu ki?

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya RSW Talent Hunt kunshuro yaryo yambere , rikaba riri kugana kumusozo aho riteganijwe gusoza kuwa 21/7/2023 , Kglnews yifuje kumenya byimbitse abanyamahirwe babashije kugera kucyiciro cya Final aho twagiye tuganira naburi umwe akatubwira ubuzima bwe ndetse nabimwe mubibazo twibaza akabasha kubidusubiza.

Kglnews twafashe umwanya twerekeza Mukarere ka Rubavu kugirango tuganire
n’umukobwa ufite impano itangaje mukuririmba uri mubifuza kwegukana igihembo cya million 10 . Twashatse kumenya byinshi bimwerekeyeho doreko benshi mubakunzi ba musika nyarwanda cyane cyane abo mugisata cya gospel bafite amatsiko menshi bibaza ninde uzabasha kwegukana igihembo kiruta ikindi muri Gospel Nyarwanda cyane ko ntarindi rushanwa ryigeze kubaho mu Rwanda rihemba akayabo ka Millioni 10.

Twaganiriye n’umuramyi NIYONGABO Tonia, umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 16 yamavuko ,yavukiye mukarere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, intara y’iburengerazuba, yize amashuri abanza mukigo cya KIVUMU giherereye mukarere ka Rubavu nyuma yaje gutsinda ibizamini bisoza amashuri abanza yerekeza muri COLLEGE DE LA PAIX RUTSIRO, niho yarangirije icyiciro cyambere cy’amashuri yisumbuye ( Tronc commun), akomereza mukigo cya RWANDA SCHOOL OF CREATIVE ARTS AND MUSIC ninaho ari kwiga kugeza kurubu aho ageze mumwaka wa 4, Ubuzima bwa Musika kuriwe abona aribyo biryo bimutunga umunsi kumunsi kuko abyiyumvamo mumaraso nkuko yabidutangarije . Ubu afite indirimbo nyinshi amaze kwandika ariko kubera amikoro macye ntabwo arabasha kugira iyo ajyana muri studio.

Tonia ni umukristo mw’itorero COMMUNAUTE METHODIST UNIE INTERNATIONAL ninaho akorera umurimo wo kuririmba muri CHORAL USHINDI.
KigaliNews twifuje kumubaza uko abona irushanwa yinjiyemo rimeze nicyo yiteze muriryo rushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE tugira ibibazo tumubaza nawe aradukundira abidusubiza atariye iminwa .

Kglnews: Mugihe umaze mu irushanwa niki wungukiyemo wasangiza abakunzi bawe bakunda ibyo ukora ?

NIYONGABO Tonia: Ikintu nungukiye mw’irushanwa nuko nisobanukiwe menya uwo ndiwe ku MANA no kumbaga nyamwinshi, kd nsobanukirwa n’umugambi mwiza lmana imfiteho. Kd kuza muri RSW byanteye kumenya neza icyo nshaka nuburyo nagiharanira, nungukiramo incuti, ndetse nisanga ndi mumuryango mwiza

Kglnews: Nigute ubona ejo hawe bishingiye ku impano yawe nyuma y’irushanwa rya RSW TALENT HUNT?
NIYONGABO Tonia: Uburyo mbonamo ejo hanjye mu mpano lmana yampaye biciye muri RSW, nuko mbona mpagaze kumusingi muzima kdi wizewe, bikampa ikizere cyuko impano yanjye izaguka, igakura, ikamamaza Yesu ku isi, kuko ifite Gisunika ariyo RSW.

 

Kglnews: Ni ubuhe butumwa wagenera bagenzi bawe batageze kuri final? Ndetse nabandi bifuza kuzitabira irushanwa mubindi byiciro bizakurikiraho utibagiwe abakunzi binditimbo zihimbaza Imana muri rusange

NIYONGABO Tonia: Ubutumwa nagenera abataragize amahirwe yo gukomeza, Icyambere nuko atari abaswa, ni abahanga pe, kd byonyine bibukeko gutinyuka no gushaka ari ugushobora, ntibumveko birangiye kdi umugisha nuko RSW itabataye yemeye kubagumana, rero barashoboye ahubwo bitoze cyane bazagaruke muri season 2, umwaka utaha, abifuza kuzitabira imiryango irafunguye muri RSW barisanga, kd bitoze cyane, basenge cyane, bihane ibyaha cyane kuko ibyaha bitera umwaku, ubundi baze ni karibu.

Kglnews: Witeguye ute final/Abantu bakwitegeho iki ugendeyo kumyiteguro yawe?

NIYONGABO Tonia: Final nyiteguye neza, kd ndumva nifitiye icyizere kuko naritoje, ndasenga, Ibindi ntegereje umunsi nyirizina, Abantu banyitegeho umusaruro mwiza, ndetse no kuzabona Ubwami bw’lmana bwaguka binyuzemo, rero mbijejeko nzabereka icyo mfite kd ni kiza.
KigaliNews: Ese uramutse udatwaye igihembo uyumwaka witeguye kuba wakongera kwitabira season izakurikiraho?

 

NIYONGABO Tonia: Rwose ndamutse ntatwaye igihembo cy’irushanwa uyu mwaka ntacyambuza gusubiramo umwaka utaha.

Kglnews: Nizihe mbogamizi waba warahuye nazo kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu?

NIYONGABO Tonia: Imbogamizi nahuye nazo nuko kenshi irushanwa ryagiye riba mugihe cy’amasomo bikangora kubifatanya

Kglnews: Birazwi ko abazatsindira ibihembo muri RSW TALENTHUNT RWANDA 2023 SEASON ONE bazaba naba ambassadors ba Rise and Shine World Ministry, ndetse bagahagararira u Rwanda Mu irushanwa mpuzamahanga rya RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL 2024 riteganijwe muri 2024, Mugihe waba utsinze witeguye ute kuzahagarara muri izo nshingano zikomeye gutyo?

NIYONGABO Tonia: Nibyo abazatsinda bazahagararira u Rwanda ndetse na RSW, njye rero nzahesha ishema u Rwanda ndetse na RSW, kandi nkazaba intumwa nziza itaganda, itinuba, irangwa nurukundo, nzagira umwete, nzasengera cyane abantumye kubahagararira, nzabubaha, nzarangwa nukuri, kandi byose IMANA izabimfashamo. Mbese nzaba ndi hano Mwami ntuma kandi ndizeza abazantuma ko batazicuza.

NIYONGABO Tonia yakomeje asaba abantu gukomeza gusenga cyane kuko ubuzima butarimo kubaha Imana ni ubusa . yumva yifuza kugera ikirenge mu cya Yesu kuko abona ko nyuma yo kutubaha Imana uba usatira urupfu rwiteka . Yakomeje adutangariza yuko nubwo Isi irushaho kugorana ariko abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore ibyubutwari .

Twagerageje kumubaza uko abona urubyiruko rwiyiminsi rwitwara dore ko nawe akiri mumyaka y’urubyiruko adutangariza yuko urubyiruko nizo mbaraga z’igihugu kandi imbaraga z’itorero bityo ababyeyi bakwiye guhozaho ndetse no kuba hafi abana babo kuko umwana apfa mu iterura
.
Tubibutse ko irushanwa rya RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministry umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ndetse nibindi bikorwa byubugiraneza ufite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ukaba uyobowe n’umugabo witwa Bishop Justin Alain ufite inyota yo gufasha abanyempano kugaragaza Imapno zabo ndetse no kuzamura ibendera ry’Imana ku isi hose kubemera nabatemera Yesu , ifatanya na kompanyi mpuzamahanga yinzobere mugutegura ibirori ndetse nibikorwa byimyidagaduro ariyo JAM GLOBAL EVENTS

Bishop Justin Alain Akaba ari umugabo ufite abana 4 abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba yarashakanye na Mrs.Bishop Marlene Justin akaba ari nabo bayoboye irushanwa rya RSW TALENT HUNT

Igikorwa cyo gusoza irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE giteganijwe kubera kuri Salle Polyvelente UWOBA Kimironko ahasanzwe hakorera urusengero rwa Zeraphat Holy Church nkuko tubitangarizwa nabategura iryo rushanwa .

Related posts