Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Niyo yasimbuye HOWO! Imodoka ya International yongeye gupfiramo umuntu nyuma y’ igihe gito abantu 20 bayiburiyemo ubuzima

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 , nibwo hamenyekane Urupfu rubabaje rw’ umusore wo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba wapfiriye mu imodoka itwara abagenzi ya International yari ivuye i Kigali yerekeza mu karere ka Musanze,ibi bije nyuma y’ igihe gito habaye impanuka y’ ubu bwoko bw’ iyi modoka ,icyo gihe yaje guhita abantu 20.

Urupfu rwa nyakwigendera witwaga Ndikubwimana Janvier rwamenyekanye ubwo iyi modoka yari igeze muri Gale ya Musanze Saa saba z’ amanywa zo kuri iyi tariki twavuze haruguru, ubwo bamwe mu bagenzi yari itwaye barimo bavamo ,ariko batungurwa no kubona umwe mu bari bayirimo yabuze ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyaruguru , SP Jean Bosco Mwiseneza , yemeje amakuru y’ urupfu rw’ uyu musore ,avuga ko na we yayamenye abibwiwe na se wa Nyakwigendera. Ati” mu Makuru twamenye tuyabwiwe na se ,ni uko uwo musore yari amaze ukwezi arwariye mu bitaro bya CHUK. Bari baramubaze kubera uburwayi bwo mu nda yari amaranye iminsi”.

Ubwo rero mu kumusezera ngo ajye kurwarira mu rugo iwabo i Rabuvu mu Murenge wa Nyamyumba aho basanzwe batuye ,bateze iyo Bisi ya International ,bikaba bishoboka ko yayipfiriyemo ubwo bari mu nzira. iperereza ku cyateye urupfu ryahise ritangira”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wari wakuwe mu modoka ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma,ngo hamenyekane icyaha cyamwishe.

Urupfu rw’ uyu musore rwabereye mu modoka ya sosiyete itwara abagenzi ya International rubaye mu gihe yashize ukwezi n’ iminsi ine, nabwo imodoka y’ iyi sosiyete ikoze impanuka igahitana abantu 20, yabereye mu Karere ka Rulindo ku wa 11 Gashyantare 2025.

Related posts