Muri rusange hari ibintu uba udakwiriye kwemerera uwari we wese bigendanye n’uko mubanye.Mu gihe ari umugabo cyangwa umusore urimo kugutereta hari uburyo ukwiriye kwitwara ndetse ukamwima ibintu 4 by’ingenzi.
1.Kumuha ubwisanzure bwawe: Umugabo ntabwo muziranye ,murahuye ashatse ko mukundana none arimo kumva ko yagutwara wese , wowe ugahagarika kwitekerezaho.Ibi ntabwo ugomba kubyemera ndetse ntabwo ukwiriye kumuha umwanya nagato.Niba ari n’umukunzi wawe , akwiriye kumenya ko nawe ufite ibyo ukora akaguha umwanya n’igihe.
2.Kumuha ntarengwa: Nibyo murakundana ariko burya nawe ufite amabanga yawe ukwiriye kugira mu gihe nta sezerano ryo kubana yari yaguha.Biba byiza iyo ugize uko ukora ibintu byawe nk’uko twabigarutseho haraguru.
3.Ibyishimo byawe: Umusore mukundana ntabwo ugomba kumuha ibyishimo byawe byose , ntabwo ukwiriye kwiyibagirwa wowe ubwawe.Izi ngingo zose zirunganirana, imenye kandi wishimire uko uri.
4.Uko wowe uteye: Hari ubwo azakubwira uburyo yifuza ko wajya utambuka, uko wajya wambara, uko wajya uvuga ndetse n’ibirimba akubwire n’uburyo wajya aryama.Yego kugirwa inama nibyiza ariko ntabwo akwiriye gutuma uta umwimerere wawe.