Niyo Bosco yatunguranye yambika uwamutwaye umutima impeta y’ urukundo nawe abyemera atazuyaje.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025  mu masaha y’ ijoro nibwo umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta y’ urukundo umukunzi we Mukamisha Irene nawe abyemera atazuyaje.

Ni ibirori byabereye ahitwa Palisse Hotel Gashora. Ibi bije nyuma y’ uko ku wa  09 Nzeri 2025, uyu muhanzi nibwo  yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho ifoto y’uwo mukobwa maze akayiherekeresha amagambo y’urukundo.

Niyo Bosco ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu muziki yaba mu gucuranga gitari cyangwa umwanditsi mwiza, kugeza ubu akaba yaramaze kwiyegurira umuziki uramya ukanahimbaza Imana.

Hashize iminsi, Niyo Bosco, ashyize indirimbo yitwa ‘Daddy God’, ari nayo ya mbere yashyize hanze kuva yafata umwanzuro wo guhagarika gukora indirimbo zisanzwe akayoboka izitiriwe kuramya Imana.

Kurikira amakuru yacu buri munsi aba agezweho hano kuri Kglnews.com

Nshimiyimana Francois i Kigali