Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Niyo bakubitwa amatovu, abakobwa b’ i Nyarugenge n’ abahungu iyi ndwara ya Gamophobia yo gutinya urushako barayirwaye

Kugira ubwoba ni ibyiyumviro bisanzwe mu buzima bwa muntu igihe ari mu makuba, hari ikimutunguye akikanga, ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye zituma umuntu atinya,Gusa nk’uko abahanga babigaragaza, hari igihe gutinya ikintu runaka birenga kuba ubwoba busanzwe bigahinduka uburwayi. Iyi ndwara izwi nka ’Phobia’.

Ubusanzwe iyi ndwara ya ’Phobia’ igaragara nk’ikibazo cyo mu mutwe, aho umuntu uyirwaye agira ubwoba bwo gutinya ikintu runaka, yakibona akiyumvamo ubwoba atasobanura aho buturutse.Iyi ndwara yibasira umuntu iyo hari ikintu kidasanzwe cyamubayeho kikamutera ubwoba bwinshi, ku buryo iyo abonye ibintu bisa na cya kindi cyamukanze, byongera kumuterwa ubwoba budasanzwe.

Imbuga za EurekaSante na Pschonet zandika inkuru z’ubuzima, zivuga ko imyigire n’uburere bwo mu muryango bishobora kugira uruhare mu mpamvu z’iyi ndwara.Izi mbuga zinavuga kandi ko umubyeyi ufite iki kibazo cy’ubwoba ashobora kwanduza aya marangamutima umwana abyaye, ibishobora gutuma kugira indwara y’ubwoba biba uruhererekane.

Hari amoko y’indwara y’ubwoba asaga 100, ariko muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku ndwara y’ubwoba bwo gutinya urushako, Gamophobia.Umuntu ufite indwara y’ubwoba bwo gutinya urushako aba yumva bidashoboka kujya mu rukundo rw’igihe kirekire.Abantu barwaye iyi ndwara babiterwa n’ibikomere bagiriye mu rukundo, kubona abantu bari icyitegererezo kuri bo mu rukundo batandukana, no gutandukana n’abo bashakanye (divorce). Uyirwaye yarigeze urushako ntiyifuza kurusubiramo.

Iyi ndwara hari nubwo iterwa no kuba uyirwaye yarigeze gutabwa akiri muto cyangwa akangwa ari mukuru, bikamutera ubwoba bwo kugira umuntu bakundana bagamije gushakana.Uburyo bwo gukira indwara y’ubwoba bw’urushako ni ukugana abajyanama mu mitekerereze, uyifite akaganirizwa kugeza ibyo byiyumviro bimushizemo.

Related posts