Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nishimwe Blaise wakunzwe cyane muri Rayon Sports yabonye ikipe nshya i Kigali

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Nishimwe Blaise wakunzwe cyane mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihigu y’u Rwanda, Amavubi, yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu Ikipe ya Gorilla FC ibarizwa mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukinnyi w’Imyaka 26 y’amavuko yerekanwe muri Gorilla FC imuha ikaze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Kanama 2024.

Blaise yagize ibihe byiza muri Rayon Sports kuva mu myaka itatu ishize, dore ko yari n’umwe mu bakinnyi bari bafite icyumba mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Umuganura we waje gukomwa mu nkokora n’imyitwarire itari myiza hanze y’ikibuga, n’imvune za hato na hato by’umwihariko mu bihe yavugwaga gusohoka muri Rayon Sports aganishwa mu makipe arimo na APR FC.

Byarangiye mu mwaka ushize yerekeje muri AS Kigali yakinnyemo imikino mike, kuri ubu akaba yerekeje muri Gorilla FC ku masezerano y’umwaka umwe. Ni Gorilla ishyize imbaraga mu kugura abakinnyi beza dore ko Blaise aje akurikiranye na Rutahizamu, Mugunga Yves wamenyekanye cyane muri APR FC.

Nishimwe Blaise wavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yakinnye mu makipe ya Marines FC, Rayon Sports na AS Kigali.

Nishimwe Blaise werekeje muri Gorilla FC!

Related posts