Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Nicki Minaj yanze kuzuza ibyifuzo by’abafana bahitamo kumukura ku rubyiniro igitaraganya

Nicki Minaj umaze igihe kitari gito akora umuziki muri leta zunze ubumwe za America, aho amaze kwamamara mu njyana ya hip hop yavuye ku rubyiniro igitaraganya bitewe no kudakora ibyo abafana bifuza.

Ubwo yarari mu birori byo gutangira umwaka bizwi nka NYE mu mpine z’amagambo y’icyongereza byaberaga muri Miami muri leta zunze ubumwe za America, uyu muraperikazi ubwo bari bashyizemo indirimbo ye imaze imyaka itari mike ayishyize hanze yitwa Starship, yahise arekera ku ririmba avuga ko adashaka kuririmba iyo ndirimbo abwira abari inyuma ye bamufasha kuririmba guceceka.

Yagize ati, “Ntabwo iyi ndirimbo nayiririmba, kuko ntabwo nyikunda”. Ibi byaje gutuma ahita ava ku rubyiniro igitaraganya bitewe nuko yanze kuririmba iyi ndirimbo nyamara abafana be bashaka ko ayibaririmbira.

Ibi byaje gutuma abantu cyane cyane abafana be bibaza impamvu aba adashaka kuririmba iyi ndirimbo nyamara akenshi usanga ahantu agiye gitaramira iba iri ku rutonde rw’izo ari buririmbe. Si ubwa mbere Kandi Nicki Minaj avuze ko adakunda iyi ndirimbo kuko ubwo yigeze gukorera igitaramo mu mwaka wa 2020 nabwo yatangaje ko iyi ndirimbo atayikunda.

Iyi ndirimbo Starship akaba ari indirimbo imaze hafi imyaka 11 igiye hanze.

Related posts