Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Nibyo byiza cyane kurusha ibindi byose kuri iyi Isi, Dore icyo usarura iyo unyweye amata avanze n’ ubuki

Kunywa amata avanze n’ ubuki bifitiye akamaro gakomeye ubuzima bwacu , uyu munsi rero muri iyi nkuru yacu tugiye kurebera hamwe ibyiza byo kunywa amata avanze n’ ubuki.

Mu busanzwe turabizi ko mu mpera z’ umwaka usanga abantu benshi cyane hano mu Rwanda ndetse no ku isi bakunze kwifurizanya umwaka w’ amata n’ ubuki , nawe rero ugiye gusoma iyi nkuru twaguteguriye wasanga harimo umuntu wabikwifurije kuko harabura ibyumweru bibiri ngo dusoze uyu mwaka wa 2022 ngo dutangire uwa 2023. Ibi rero bikaba ari ikigereranyo cy’ ubuzima bwiza, burimo intsinzi n’ umunezero. Gusa twebwe tugiye kurebera hamwe akamaro amata n’ ubuki bivanze bigirira ubuzima bwacu.

Dore ibyiza by’ uruvange rw’ amata n’ ubuki k’ umubiri

  • Kurinda kubura ibitotsi  

Kuva kera gufata amata n’ubuki byari igisubizo cy’abantu bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubifatira rimwe bivanze bibyongerera ubushobozi buhambaye mu gufasha abantu bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi.Iyo umuntu afashe ubuki bituma ubwonko burekura umusemburo wa insulin hamwe n’imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko. Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira.Ngayo nguko rero mu gihe ufite ikibazo cyo kudasinzira neza cyangwa se kubura ibitotsi uru ruvange rw’amata n’ubuki rwaba igisubizo.

  • Bituma amagufwa akomera neza

Mu busanzwe amata akungahaye kuri Calcium ifasha amagufwa gukomera. Gusa ariko gufata calcium yonyine ntibihagije kugira ngo amagufwa akomere. Ubuki bwagaragaje ubushobozi bwo gufasha intungamubiri mu gusakara mu mubiri hose. Niyo mpamvu ari byiza gufata amata avanze n’ubuki kugira ngo calcium iri mu mata ibashe gusakara igere mu magufwa.Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n’umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.Ubusanzwe calcium n’ingenzi k’ubuzima bw’umuntu usibye gutuma amagufwa akomera binafasha amenyo yacu gukomera.

  • Gufasha igogorwa kugenda neza

Ubusanzwe ubuki bufatwa nka prebiotic bikabuha ubushobozi bwo gufasha mu gukura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri ziba mu gifu n’amara zituma igogorwa rikorwa neza mu mubiri.Gufata amata avanze n’ubuki buri munsi bitums habaho ikorwa rya bagiteri nzima zifasha kugira ngo igogorwa rigende neza.

  • Gukora nka antibiyotike(Antibiotic properties)

Amata n’ubuki bizwiho kwigiramo ubushobozi nkubwa antibiyotike k’udukoko tumwe na tumwe nka staphylococcus.Iyo rero umuntu abifatiye hamwe ubushobozi bwabyo buriyongera. Ubuki bwongewe mu mata ashyushye bufasha kandi mu kurwanya constipation, gutumba mu nda, kumva imyuka ivuga mu mara n’ibindi bibazo mu mara. Bifasha kandi mu kurwanya ibibazo byo mu buhumekero nk’inkorora n’ibicurane.

  • Byongera imbaraga

Amata n’ubuki bizwiho cyane kongerera umubiri imbaraga,kubera amasukari y’umwimerere abonekamo. Ubushakashatsi bwagaragajeko byibuze gufata ikirahuri cy’amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongerera imbaraga umubiri wawe ukirirwa umeze neza. Kubera intungamubiri dusangamo zirimo ibyubaka umubiri ibitera imbaraga ndetse n’ibindi nkenerwa k’umubiri, Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n’imikorere y’umubiri. Uru ruvange rwongerera imbaraga abakuze n’abato.

  • Bifasha Kurinda no gukomeza uruhu

Amata n’ubuki byifitemo intungamubiri zifasha uruhu guhorana itoto. Uruvange rw’amata n’ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw’uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto.

  • Birinda gusaza

Uruvange rw’ubuki n’amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto. Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto, Amata n’ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw’umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

Mu gutegura iyi mvange y’amata n’ubuki birabujijwe gutekana amata n’ubuki kubera ko ubuki iyo bucaniriwe kuri dogere zirenze 140 busohora uburozi bwitwa hydroxymethylfurfuraldehyde (HMF). Ni byiza ko mu gutegura iyi mvange umuntu abanza agacanira amata ukwayo yarangiza kuyacanira akayatereka. Iyo amaze kuba akazuyaze ni bwo ushyiramo ubuki ahasigaye ukayafata arimo intungamubiri zose. 

Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n’ubuki natwe ni byo tubifurije!

Inkomoko: www.organicfacts.net, parenting.firstcry.com 

Related posts